Mu ntara imwe, abakobwa bagera kuri 300 batewe inda zitateguwe mu mwaka umwe
Mu gihugu cya Tanzania mu ntara imwe gusa ya Mwanza , harabarurwa umubare mwinshi w’abanyeshuri b’abana b’abakobwa bagera kuri 300, batewe inda zitateguwe bakiri ku ntebe y’ishuri mu mwaka wa 2018.
Raporo y’uburezi mu gihugu cya Tanzania igaragaza ko umubare mwinshi w’abanyeshuri batewe inda zitateguwe ari uwabiga mu mashuri yisumbuye aho mu bakobwa bose bagera kuri 300 batewe inda , abagera kuri 252 biga mu mashuri yisumbuye mu gihe abagera kuri 48 biga mu mashuri abanza.
Abana b’abakobwa batewe inda zitateguwe by’umwihariko abiga mu mashuri yisumbuye ngo batoroka ibigo mu masaha ya nijoro bakajya guhura n’abasore babatera inda.
Jovitha Mwombeki ,ushinzwe uburezi bw’abakobwa muri minisiteri y’uburezi avuga ko hari ikiri kugenda gikorwa muguhangana n’iki kibazo aho ibirego birebana n’abatera inda aba bana babakobwa byamaze kugezwa mu bugenzacyaha,aho urwego rw’ubugenzacyaha rurigukorana n’imirenge iturukamo abatera inda aba bana b’abakobwa kugira ngo batabwe muri yombi.