Muhanga: Abantu 14 batawe muri yombi bari mu kabari harimo nuwagiyeyo akurikiye impumuro ya Burushete

Abantu 14 barimo umwe wakuruwe n’impumuro y’inyama zatetswe mu kabari bafatiwe mu kabari ko mu Karere ka Muhanga banywa inzoga nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Guverinoma asaba abantu kuguma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus.

Abo bafashwe ku wa Mbere tariki 27 Mata 2020; byabaye mu gihe bivugwa ko tumwe mu tubari tw’i Muhanga twakomeje kurenga ku mabwiriza yashyiriweho guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Hari ababyemera ko banywaga inzoga, ariko hari n’abandi bagaragaza izindi mpamvu zirimo kuba bari bagiye kugama cyangwa kugura izo bajya kunywera mu ngo zabo.

Hari uwavuze ko yari afite amakuru ko muri ako kabari haba inyama yokeje iryoshye ari na yo yaje kuzamura umwuka ukamusanga iwe akaza awukurikiye.

Yavuze ko “Ni ukuri njyewe nari nkumbuye brochette ku buryo ejo nimugoroba akotsi kazamutse mu cyocyezo numva umutima wenda guturika. Polisi yasanze nakoresheje commande ariko itarashya ngo nyitware mu rugo.”

Mugenzi we yavuze ko yari agiye kugura inzoga ari butahane, inzego z’umutekano zimufatana n’abandi.

Ati “Basanze mfite inzoga ariko nari ngiye kuyitahana kuko nzi ko bitemewe kunywera mu kabari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko utubari turi mu bibangamiye iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, akavuga ko uwo ari we wese uyarenzeho agomba guhanwa.

Yakomeje ati “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, abayarenzeho bagomba guhanwa. Abafite amakuru y’ahakorerwa ibitemewe mukomeze kuyaduha kugira ngo tubikurikirane, ntabwo kunywa inzoga bibujijwe ariko kuzicuruza mu tubari ntibyemewe.”

Abafashwe uko ari 13 baciwe amande y’ibihumbi 10 Frw buri muntu ariko barayabura yishyurwa na nyir’akabari. Yahise yiyongera ku y’ibihumbi 200 Frw kubera kurenga ku mabwiriza.

Ku wa 24 Mata 2020, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, Polisi y’u Rwanda nabwo yerekanye abantu 42 bafashwe banywa inzoga binyuranye n’amabwiriza yashyizweho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko batazihanganira abantu barenga ku mabwiriza yashyizweho bagamije gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Yavuze ko abafashwe n’abandi bose batarafatwa, barenga ku mabwiriza yatanzwe, bazabihanirwa by’intangarugero.

Yagize ati “Barabizi ko barenze ku mabwiriza bagakora ibitemewe, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagashyira ubuzima bw’abo babana mu kaga, bagashyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga. Ni ikibazo kuba abantu barabwiwe ko baguma mu ngo zabo, bagasohoka bagiye gushaka serivisi za ngombwa, ariko bakabirengaho ku buryo ubutumwa Polisi itanga nta somo bubaha.”

CP Kabera yavuze ko Polisi y’Igihugu itazihanganira abanyuranya n’amabwiriza yashyizweho yo kurwanya Coronavirus arimo na gahunda ya Guma mu Rugo.

Ati “Aba bantu barakomeza bafatwe, barahanwa, abacibwa amande bayacibwe, abafungwa bafungwe, ariko nta na rimwe Polisi izabyihanganira.”

Mu rwego rwo kwirinda Coronavirus Guverinoma y’u Rwanda yafuze utubari, amashuri, insengero, inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi. Ibyo bikorwa bifunze kugeza ku wa 30 Mata 2020.

Kunywa inzoga ntibibujijwe, umuntu yemerewe kuyigura akayijyana iwe ariko abujijwe gukoranya abantu ngo bayisangire.

@igicumbinews.co.rw