Muhanga: Abaturage 19 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya inyama z’ikimasa cy’amezi abiri

Abaturage 19 bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya inyama z’ikimasa cy’amezi abiri cyipfushije zikabagwa nabi bakagira ibibazo byo gucibwamo no kuribwa mu nda.

Amakuru y’uburwayi bwafashe abo baturage yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 ubwo umwe mu bariye izo nyama yahuraga n’ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo akajyanwa mu bitaro bya Kabgayi yarembye.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko icyo kimasa cyapfiriye mu rwuri ruri mu Mudugudu wa Gahondo ku wa 10 Werurwe 2021. Umushumba w’inka zo muri urwo rwuri yahise ayibaga inyama azigurisha abaturage ku mafaranga make.

Abariye izo nyama zatangiye kubagwa nabi kuri uyu wa Gatandatu.
Ati “Nyuma y’uko umwe mu bariye izo nyama ajyanwe kwa muganga n’abandi bakomeje kugaragaza uburwayi biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hasuzumwe icyabateye uburwayi, kuko bikekwa ko ari ubwaturutse kuri izo nyama.”

Yavuze ko abo baturage batitaye ku kuba izo nyama ari iz’inka yipfushije kandi zitapimwe.
Yasobanuye ko ubusanzwe inyama z’itungo ryabazwe cyangwa ryipfushije zibanza gupimwa na muganga w’amatungo agatanga uburenganzira bwo kuzirya. Gusa ngo kuri icyo kimasa, uwakibaze n’abaturage baguze inyama zacyo byakozwe mu ibanga.

Nshimiyimana yavuze ko batangiye gukurikirana uwagurishije izo nyama na nyir’urwuri rw’inka kuko bakoze amakosa.

Yasabye abaturage kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfushije kuko zishobora kubatera uburwayi bukomeye cyangwa zikabahitana.

@igicumbinews.co.rw