Muhanga: Polisi yataye muri yombi abantu 6 bakekwaho kwicira Umumotari mu ishyamba

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batandatu bakekwaho kwica umumotari witwa Ndirabika Samson bamunigiye mu ishyamba riri hafi y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2020, bakanatwara moto ye.

Ndirabika w’imyaka 44 y’amavuko yishwe anizwe n’abagizi ba nabi, biba na moto ye ubwo yari avuye i Muhanga mu kazi ko gutwara abagenzi yerekeza aho atuye mu Karere ka Kamonyi.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abakekwaho icyo cyaha.

Yagize iti “Ku munsi w’ejo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho kwica Ndirabika Samson bakaniba moto ye, ku wa 24 Nyakanga mu Karere ka Muhanga. Abo ni Ntawuhongerumwanzi Damascène; Niyonkuru Janvier; Sibomana Philippe; Mfitumukiza Jovin na Cyuzuzo Claude.”

Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko kuri iki Cyumweru yataye muri yombi undi mujura wafatanywe moto mu Karere ka Ngororero.

Ikomeza iti “Undi mujura witwa Nzayisenga Eric bakunze kwita Munyu yafatanywe na moto mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira kuri uyu munsi.”

Yakomeje itangaza ko ‘ibikorwa byo gushakisha undi witwa Gasumani bikomeje. Abafashwe bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye’.

Ishyamba Ndirabika yiciwemo riri munsi y’umuhanda ku buryo bigaragara ko abagizi ba nabi bamuteze atashye bamukurura bamujyana hepfo yawo, baramuniga batwara na moto ye.

Ubusanzwe Ndirabika Samson yari atuye mu Mudugudu wa Rwigerero mu Kagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi. Yasize umugore n’abana bane.

@igicumbinews.co.rw