Basomyi ba Igicumbi News, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Mukesha igice cya 2, aho Mukesha yari yabeshye iwabo ko agiye gusura umwana biganye kandi asohokanye n’abagabo.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 3.

Umuziki ni wose abantu bari kubyina byacitse, reka Mukesha we sinakubwira ntanubwo yibuka ko yasize abeshye iwabo, bigeze ku mugoroba Nkusi ariwe papa we yibaza impamvu atarataha afata telefone aramuhamagara,
Mutesi abonye ari papa we yanga kuyitaba ayishyira mu mufuka aguma abyinana n’umugabo bari basohokanye, kubwumwaku we uko ari kwegeranya umubiri n’uwo mugabo telefone ye irasona bakomeje kwitsiritanaho ihita yifata, maze Nkusi akajya yumva urwo rusaku nibyo bari kuvuga Mukesha atabizi.

Barangije kubyina bajya kuryama ntiyanabona ko telefone yifashe ahubwo ategura ko nataha azababeshya ko yagezeyo agasanga umwana yari yagiye gusura yari arwaye bityo akajya kumurwaza,
Gusa ibi byose yabyibazaga atazi ko Nkusi yumvise umuziki babyinaga nibyo baganiraga.

Ese ko Mukesha ateganya kubeshya mu rugo ko yararwaje umwana yari yagiye gusura Kandi ibyo yari arimo barabyumvise bizagenda bite ?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 4.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi NewsÂ