Basomyi ba Igicumbi News, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Mukesha Igice cya 3, aho Mukesha yari yasohokanye n’abagabo, Se amuhamagaye telefone irifata yumva urusaku nibyo baganira byose.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 4.

Mukesha aracyari muri Hotel we na Rindira ariwe mugabo bari basohokanye baka icyumba cyo kuraramo bararyama, bigeze mu gitondo bahamagaza icyo kurya n’icyo kunywa Rindira agiye kwishyura asanga nta faranga asigaranye yubika umutwe biramucanga.

Hashize akanya atangira gutonganya Mukesha amubwira ko ariwe wayajyanye Kandi nyamara yari yatakaye aho babyiniraga, Abuze uko abigenza yinyabya hanze nkugiye kwihagarika aba ararenze, Mukesha asigara aho ategereza umuntu araheba.

Hashize umwanya ahamagara nimero ye asanga irafunze ahita ahamagara inshuti ye yitwa Kabatesi ngo ayibwire ibimubayeho, mu gihe ari kubimubwira abakozi biyo hotel baba baramwumvise bahita babibwirana ko atemerewe no kujya hanze kugirango atagenda atishyuye, aba abaye nki mfungwa.

Ese ko Mukesha bimugendekeye gutya Kandi yarabeshye iwabo ko yagiye gusura umwana biganye arabigenza ate?.

Ni aho Ubutaha mu gice cya 5.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Mukesha Igice cya 3

Mukesha Igice cya 2

Inkuru ya Mukesha Igice cya 1

Incamake y’Inkuru ya Mukesha twitegura kubagezaho mu minsi micye

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News