Basomyi ba Igicumbi News, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Mukesha Igice cya 4, aho Mukesha yari yabaye nk’imfungwa yabuze amafaranga yo kwishyura Hotel, dore ko uwo bari basohokanye yari yigendeye.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 5.

Ni mu gitondo, saa kumi nebyiri, Umubabaro ukwibaza kwinshi ni byose ku mutima wa Mukesha, ari kwibaza uburyo arava muri Hotel dore ko we na Rindira wigendeye bari bakoresheje amafaranga agera ku bihumbi 100, arimo kwibaza aho arayakura byamuyobeye.

Yumvise abuze icyo yakora ahitamo kwigira umusazi, arasakuza cyane anahondagura urugi abakozi ba Hotel baza kureba ikibaye barafungura aranga, arasakuza kuburyo nabo bagize ngo n’umusazi bahita bahamagara Bosss wabo (nyiri hotel).

ahageze nabwo Mukesha aranga arasakuza yivugisha ibintu nk’ibyabasazi
Boss abona byakomeye yigira inama yo gufata telefone ya Mukesha ngo arebemo nimero ahamagara ngo babwire iwabo wa Mukesha ko yasariye muri Hotel, akiyifata arimo kubwira abobakozi be uko agiye kubigenza, Mukesha yumvise ko iwabo bagiye kumenya ko yaraye muri Hotel ahita ahinduka muzima arababwira ati: “Rwose ni mumbabarire mwivuga ko naraye muri hotel! papa yanyica!”.

Ari abakozi ba Hotel umujinya urabica, Boss wabo arebye ukuntu aretse ibyo yakoraga ngo aje kureba umuntu wasariye muri hotel ye umujinya uramwica, atumizaho igiti ngo akubite Mukesha ku bw’umujinya amuteye.

Ko batumijeho igiti ngo bakubite Mukesha arabyitwaramo ate?.

Ni aho ubutaha mugice cya 6.

 

 

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News