Basomyi ba Igicumbi News, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Mukesha igice cya 5, aho Kanyamibwa Boss wa Hotel yaratumijeho igiti cyo kumukubita nyuma yo kwigira umusazi.

Ese ubu hakurikiyeho iki?.

Tugiye kubagezaho Igice cya 6.

Mukesha na Kanyamibwa nibo basigaye mu cyumba abandi bakozi basohotse, Mukesha ari gutakamba asaba imbabazi ngo batamukubita, Kanyamibwa ariwe Boss wa Hotel areba uwo mukobwa uri kumutakambira, yitegereza ubwiza bwe yumva atangiye kumukunda, Uko agenda amukunda umujinya ukagenda ugabanuka.

Mukesha abonye Kanyamibwa yatangiye kumugirira amarangamutima asa nuwiyicaza nabi ku gitanda yari yicayeho akajipo yari yambaye kajya mu birere.

Kanyamibwa amukubise amaso ibyo kumukubita biba bivuyeho igiti akirambika hasi yicara uruhande rwe, atangira kugenda amubaza uko byagenze  ariko uko amubaza arinako agenda amwiyegereza anamwihanganisha.

Mukesha abonye ko umugabo yavuye mubye atangira kumumwenyurira maze noneho Kanyamibwa si ugusara atangira no kumusaba ko bakwibwirana byimbitse.

Baratangira baribwirana Kanyamibwa aramubwira ati: “Sha wihangane kuba wahemucyiwe nicyo kigabo cy’icyigome gutyo, gusa njyewe ndakwizeza ko ubu ngiye kukwitaho kuburyo kinagarutse hano cyakwifuza cyitari bukubone, gusa nyine hari ikintu ndabanza kugusaba nukinyemerera umva ntanakimwe uzamburana”.

Mukesha ahita ahindukira n’indoro idasanzwe anamwenyura areba kanyamibwa.

Ese ko Mukesha ateze amatwi Kanyamibwa ngo yumve icyo agiye kumubwira, ubu yaba agiye kumubwira ikizatuma ntacyo amuburana?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 7.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News