Basomyi ba Igicumbi News ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Mukesha Igice cya 6, aho Kanyamibwa yakuruwe n’ubwiza bwe birangira aho kumukubita amubwira ko namwemerera icyo agiye kumubwira ntacyo azabura.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 7.

Abakozi ba Kanyamibwa bari mu kazi ariko batakarimo ngo bumve ko Kanyamibwa nakubita Mukesha bararwana, dore ko na Mukesha bigaragara ko ari umurakare, gusa bahebye bibaza uko byagenze niko kujya ku rugi rw’icyumba barimo bategaho amatwi, aho kumva ugutaka kuwakubiswe bumva ibiganiro by’amarangamutima y’urukundo ni byose, bibutse ukuntu Kanyamibwa yabatumye igiti barumirwa, gusa barigendera.

Ubwo Kanyamibwa yari akomeje aguyaguya nyamukobwa, hashize akanya Mukesha aramubaza ati: “None se mugabo nakunze! ko utambwiye rya Jambo wambwiye urambwira?”.

Kanyamibwa aramusubiza  ati: “Mukobwa mwiza narinkirimo kubitekerezaho ariko reka mbikubwire, umva buriya nkinjira hano nakubonye numva nkukunze wese, none rero ndagirango unyemerere turyamane ubundi burikimwe ushaka ujye ukimbaza, erega nanakugira umugore ukagenga iyi mitungo yanjye yose”.

Mukesha ntiyatekereje ko yahandurira indwara runaka. Yahise amubwira ati: “Umva, ntacyo nakwima nkifite rwose”.

Ako kanya Kanyamibwa yahise agenda azana inzoga n’ibyo kurya batangira kurya no kunywa banateretana.

Ese ko ubu kuba Mukesha yemeye kuza kuryamana na Kanyamibwa ni ubuhoro?.,  cyangwa arishakira kumukuraho amafaranga?.

Ese ubu bizamugwa amahoro?.

Ni aho ubutaha tubagezaho igice cya 8.

 

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News