Mukeshabatware Dismas wamamaye mu ikinamico yitabye Imana

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane mu kwamamaza Imvaho nshya, mu Ikinamico no muri Filime Nyarwanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Kamena 2021, azize uburwayi.



Nyirimigambi Philbert umwe mu bana ba nyakwigendera yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko se yitabye Imana aguye mu Bitaro bya King Faisal aho yari arwariye.

Yagize ati “Muzehe yari arwaye, ejo yijyanye kwa muganga agiye kwivuza kuko yababaraga umugongo, uyu munsi ni bwo bagombaga kumunyuza mu cyuma birangira yitabye Imana mu ma saa Sita z’amanywa.”



Mukeshabatware yitabye Imana nyuma yaho umugore we Mukakarangwa Marie Hélène na we yatabarutse ku wa 30 Ugushyingo 2017.

Izina rya Mukeshabatware Dismas riri mu yamenyekanye cyane ku bw’ubuhanga bwihariye mu gukina ikinamico no kwamamaza mu Rwanda.



Yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n’abatari bake.

Mukeshabatware yavukiye muri Nyaruguru mu 1950 ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.



Yahawe akazi kenshi iwabo ariko kuko yari akeneye akaruhuko agenda akanga, icyakora abo biganye mu Bubiligi bakoraga mu icapiro rya ORINFOR mu 1979 basabye ubuyobozi ko bwamutumaho akaza kubafasha.

Yatangiye mu icapiro rya ORINFOR mu 1980. Uyu mugabo avuga ko yafashije mu iterambere ryaryo ku buryo ryari rimaze gukora.



Mu 1982 Mukeshabatware yinjiye mu itsinda ryakinaga amakinamico ya ORINFOR ryaje guhabwa izina ry’Indamutsa.

Kanda hasi umenye uko yapfuye kuburyo burambuye:

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: