Munyakazi Sadate yahagaritse inzego zigize umuryango wa Rayon Sports

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse inzego zose ziyigize kugeza igihe hazakorwa inonosorwa ry’amategeko shingiro y’umuryango.

Mu ibaruwa yandikiye abagize inzego zigize Umuryango Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko zose uretse Komite Nyobozi, zibaye zihagaritswe kuva kuri uyu wa Mbere.

Ati “Nshingiye ku ibaruwa No69/RGB/CEO/PPs&CSD/2020 nandikiwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mbandikiye mbamenyesha ko nzego zose za Association ya Rayon Sports zibaye zihagaritswe uhereye none tariki ya 10 Kanama 2020, uretse Komite Nyobozi.”

Yakomeje agira ati “Uretse Urwego rwa Komite Nyobozi y’Umuryango, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon Sports zibaye zihagaritswe kugera igihe inonosorwa ry’amategeko shingiro y’Umuryango rizarangirira hakajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwemeje ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wa Rayon Sports uyihagariye mu mategeko, bumusaba kugira nibyo ahindura mu mategeko y’Umuryango.

Ibaruwa yagiye ahagaragara yanditswe n’Umuyobozi wa RGB tariki ya 7 Kanama nyuma yo kugezwaho raporo y’ibikorwa bya Rayon Sports hagati ya tariki ya 29 Gicurasi na tariki ya 27 Kamena, Dr Usta Kayitesi yasabye Munyakazi Sadate gusesa inzego zose zigize umuryango.

Ati “Turabamenyesha ko uretse Urwego rw’Ubuyobozi rugomba gukurikirana imikorere y’umuryango umunsi ku munsi, cyane cyane ibirebana n’ubuzima bwa Rayon Sports Football Club, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon Sports zibaye zihagaritswe kugeza igihe inonosorwa ry’amategeko shingiro y’Umuryango rizarangirira hakajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko.”

“Murasabwa kudatumiza Inteko Rusange mu gihe cyose ayo mategeko akirimo kuvugururwa no kunozwa.

Perezida wa Rayon Sports yafashe icyemezo cyo guhagarika inzego zose ziyigize nyuma y’iminsi ibiri ashyikirijwe ibaruwa imusaba gutumiza inteko rusange idasanzwe.

Bivugwa ko iyi nama izaba igamije “Kurebera hamwe ibibazo biri mu muryango wa Rayon Sports n’uburyo bwo kubikemura” ishobora kuba yari gufatirwamo icyemezo cyo kweguza Munyakazi Sadate.

Nta kindi ubuyobozi buravuga kuri iyo baruwa bwandikiwe n’abavuga ko ari abanyamuryango 27 ba Rayon Sports barangajwe imbere n’abahoze bayiyobora barimo Muvunyi Paul, Dr Emile Rwagacondo, Gacinya Denis na Ntampaka Théogène.

 

@igicumbinews.co.rw