Muri ADEPR amaturo yabuze Abapasiteri batangiye kuryana

Mu minsi ishize ubwo Leta y’u Rwanda yafataga umwanzuro wo gufunga insengero kugira ngo hirindwe Coronavirus, Nyuma yaho gato ADEPR yahise isohora itangazo rikangurira abakirisitu gutura bakoreshe uburyo bwo kohorerezanya amafaranga kuri Telefone (Mobile Money) ariko nyuma bahawe inkwenene babaza uburyo baka amaturo kandi abakirisitu bataza gusenga ,icyo gikorwa gisa nk’igihagaze.

Soma Inkuru icyo gihe twabagejejeho:

Bamporiki na Nduhungirehe bamaganye uburyo bwo gutura ADPR yashyizeho muri ibi bihe

Igicumbi News ifite amakuru ko ADEPR ifite ubukene bukabije muri iyi minsi kubera ko ntacyo irimo kwinjiza.

Ibi byatumye Biro Nyobozi ya ADEPR yashinjwe kugabanya imishahara y’abakozi b’itorero binyuranye n’amategeko ariko yo ikavuga ko mu bihe bidasanzwe ifite ububasha bwo gufata ibyemezo byihutirwa.

Muri iyi minsi ubukungu bwa ADEPR bwahungabanyijwe n’ingamba zashyizweho mu guhangana na Coronavirus zirimo ihagarikwa ry’ibikorwa bihuza abantu benshi nk’amateraniro, ibitaramo n’ibindi. Ibi byajyanye n’ibihe byo kuguma mu rugo, byatumye abakirisitu b’itorero badakomeza gutanga amaturo n’ibyacumi byavagamo ibihembo by’abakozi.

ADEPR mu gushaka umuti kuri iki kibazo yagaragaje umushinga wo kugabanya imishahara ihabwa abakozi bayo barimo abapasiteri n’abavugabutumwa.

Ikinyamakuru IGIHE twifashishije muri iyi nkuru cyamenye ko Biro Nyobozi yegereye abashumba b’indembo n’abayobozi b’amatorero y’uturere ibamenyesha iby’impinduka mu mishahara, ibasaba kubyumvisha abandi bakozi bayoboye.

Mu Mujyi wa Kigali, abo mu Karere ka Nyarugenge basinye inyandiko yemera kugabanyirizwa umushahara ariko bigeze ku bo muri Gasabo na Kicukiro barabyanga.

Aya masezerano yanditse ateganya kugabanya umushahara guhera muri Gicurasi 2020 kugeza igihe ingaruka itorero ryatewe na COVID-19 zizavaho.

Hari aho avuga ko “Nshingiye ku masezerano n’indahiro y’umuhamagaro narahiriye, nemeye ko igihembo cyanjye cy’umushahara, kizagabanuka kikabarwa hashingiwe ku musaruro Itorero ry’Akarere nkoreramo umurimo rizajya ribona buri kwezi. Nemeye kandi ko muri iki gihe amafaranga ntazahembwa atazabarwa nk’ikirarane.’’

Biro Nyobozi yamenyesheje Inama y’ubuyobozi (CA) iby’izo mpinduka ku wa 13 Gicurasi 2020 ibinyujije mu butumwa bwa email.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi Umuyobozi wa CA, Kayigamba Callixte, yasubije Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, agaragaza ko baticaye ngo bahuze ibitekerezo ku cyemezo cyo kugabanya umushahara w’abakozi.

Amategeko shingiro ya ADEPR mu gace kayo ka 21, ateganya ko CA ariyo yemeza ibigendanye n’imishahara y’abakozi b’itorero.

Ikomeza ivuga ko “Kugira ngo hafatwe ibyemezo bikurikije amategeko kandi bifatwe n’urwego rubifitiye ububasha, mbona hatumizwa inama idasanzwe y’Inama y’Ubuyobozi (CA) ikiga ku bigendanye n’imishahara y’abakozi hakurikijwe uko ubukungu bw’itorero buhagaze.’’

Kayigamba yabwiye IGIHE ko ntacyo yatangaza ku mwanzuro utarafashwe n’urwego ahagarariye.

Yagize ati “Uwo mwanzuro [kugabanya imishahara] sinawuvugaho. Niba ntibeshye ku cyo wabajije, ubundi abantu buri rwego ruba rufite inshingano n’amategeko arugenga. Nta mwanzuro CA yari yafata ujyanye n’imishahara. Haramutse hari urundi rwego rufite imyanzuro rwafashe sinarusubiriza. Igihe cyose twishingikiriza ku mategeko.’’

Ubusanzwe CA iterana rimwe mu gihembwe ariko ishobora no gukora inama idasanzwe mu gihe hari ikibazo cyihutirwa gikeneye kwigwaho.

Rev Karuranga yasobanuye ko nta gikuba gikwiye gucika kuko ikibazo gihari kiri rusange.

Yakomeje ati ‘‘Tugomba kumenyesha abakozi ko guhembwa imishahara yari isanzwe bitagishobotse bijyanye n’ibihe turimo [byo guhangana na COVID-19] ku muntu wese uhemberwa muri ADEPR.’’

Abajijwe kuba icyemezo cyafashwe na Biro Nyobozi itabyemerewe, yasobanuye ko nta tegeko ryishwe ahubwo ari ikibazo cy’igihe kumenyeshwa abakozi byagombaga gukorerwa.

Ati “Biro Nyobozi ifite ububasha bwo gufata icyemezo cyihutirwa iyo ari ngombwa hanyuma ikazabibasobanurira [CA]. Iyo ngingo [itegeko rigena ishyirwaho ry’imishahara] ni iyo mu bihe bisanzwe.’’

Mu bihe bidasanzwe Biro Nyobozi ishobora gutegura umushinga w’ibyihutirwa, abagize Inama y’Ubutegetsi bakawutangaho ubugororangingo.

Rev. Karuranga yavuze ko “Igihe kiracyahari, nta cyangiritse usibye ko biba byagiye mu itangazamakuru, nta kigoranye kirimo. Biro Nyobozi niyo yari ifite uburenganzira bwo kubiteguza abakozi.’’

Icyemezo cyafashwe na ADEPR ntikigamije kugabanya imishahara bihoraho, ni icyo mu bihe bidasanzwe by ingaruka za COVID-19 zitaravaho.

INDI NKURU WASOMA:

Gicumbi:Muri ADEPR Byumba abakirisitu barwaniye mu materaniro bapfa ubuhanuzi

ZIMWE MU IBARUWA Z’ADEPR ZAGIYE AHAGARAGARA:

 

 

 

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko Biro Nyobozi ya ADEPR ifite ububasha bwo gufata icyemezo mu gihe kidasanzwe kandi biri ngombwa
@igicumbinews.co.rw