Muri Afghanistan Amatora Yaranzwe n’Ubwoba

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Afghanistan yasojwe mu cyuka cy’ubwoba bw’ibitero by’abarwanyi bishobora kugabwa, n’ikibazo cy’ibikoresho bikenerwa mu matora.

Abategetsi baravuga ko umubare w’abatora wari muke cyane kubera ibitero-shuma byagabwe n’umutwe w’aba Taliban kandi bakavuga ko bashobora no kwibasira ibiro byitora. Byatumye bamwe mu bany’Afghanistan batitabira amatora.

Radio Ijwi ry’Amerika iravuga ko ingabo za Leta zibarirwa mu bihumbi zoherejwe hirya no hino mu gihugu kurinda abaturage batoreraga ku biro byitora bisaga 4,000.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko abantu 23 bakomerekeye mu bitero-shuma byagabwe mu masaha ya mu gitondo ariko ivuga ko byaburijwemo.
Amatora yigijwe inyuma ho isaha imwe mu gihugu hose kubera ibibazo by’imyiteguro.

Zimwe mu ndorerezi ziravuga ko zifite ikibazo ku bizava muri ayo matora nyuma y’aho akanama kigenga gashinzwe matora kavugiye ko kananiwe kumenya amakuru y’ibyabereye ku biro by’itora 900 mu birenga 4,900 byari mu gihugu hose. Nta mpamvu yabyo kigeze gatanga.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika biravuga ko ibiro by’itora 430 byiriwe bifunze kubera ko umutekano wabyo utari wizewe.

@igicumbinews.co.rw