Muri Zimbabwe basubiye muri Guma mu rugo

Muri Zimbabwe basubiye mu cyiciro gishya cya Guma Mu Rugo, nyuma y’aho abantu 14.000 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe 400 bamaze gupfa.

Minisitiri w’ubuzima Constantino Chiwenga, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mutarama 2021, ko igihugu cyose kigiye gusubira mu rugo.

Muri Werurwe 2020 iki gihugu cyari kiri muri Guma mu Rugo. Iki cyemezo gishya cyafashwe gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’iki gihugu.

Mu gihe cy’iminsi 30 iri imbere, amateraniro y’abantu benshi ntiyemewe uretse ibyo gushyingura kandi nabyo abantu ntibagomba kurenga 30. Abantu basabwe kujya baba bari mu rugo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Amavuriro, ahacururizwa imiti na Supermarket bizakomeza gukora.

Imibare y’abandura Covid-19 yatangiye kwikuba kuva Ukwakira 2020 bitewe n’ibiruhuko byo gusoza umwaka. Iki gihugu kigije inyuma ifungurwa ry’amashuri byari biteganyijwe muri Mutarama 2021.

@igicumbinews.co.rw