Murumuna wa Perezida Donald Trump yitabye Imana
Murumuna wa Perezida Donald Trump witwa Robert Trump, yapfuye ku myaka 71 kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi butigeze butangazwa.
Mu butumwa bwunamira umuvandimwe we, Donald Trump, yatangaje ko yabuze inshuti ye magara. Donald yavuze ko yaherukaga gusura Robert ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu bitaro byo mu Mujyi wa New York ndetse ko icyo gihe ubuzima bwe butari bumeze neza na gato.
Ntabwo higeze havugwa icyahitanye uyu muvandimwe wa Donald Trump gusa ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika byatangaje ko yari amaze igihe arwaye bikomeye.
Donald Trump mu butumwa bwe ku rupfu rwa murumuna we yagize ati “Ntabwo yari umuvandimwe wanjye gusa, yari inshuti yanjye magara. Tuzahora tumwibuka iteka.”
Umuhungu wa Donald Trump, Eric, yavuze ko nyirarume yari umugabo w’agatangaza, ukomeye kandi w’inkoramutima. Ati “Tuzahora tumukumbura mu muryango wose”.
Robert yari muto mu muryango wa Fred na Mary Anne Trump, abana batanu uyu muryango wibarutse, ndetse yavutse imyaka ibiri nyuma ya mukuru we Donald.
Ni umuntu utarakunze kugaragara cyane mu ruhame kuko igihe kinini cye yakimaze acunga umutungo w’umuryango we.