Musanze: Ababyeyi bashimangira ko ishuri rya Karisimbi Valley Academy ryaziye igihe

Ababyeyi bo mu karere ka Musanze by’umwihariko abatuye mu murenge wa Musanze bishimira kuba baregerejwe ishuri ry’inshuke n’abanza rya Karisimbi Valley Academy.
Aba babyeyi bavuga ko mu myaka yashize nta mashuri y’incuke n’abanza yigenga yabonekaga mu murenge wa Musanze w’aka karere ka Musanze, ibintu byatumaga abana babo bagorwa no kujya kwiga kure.
Mushimiyimana Charlote, urerera muri iri shuri rya Karisimbi Valley academy avuga ko imitsindire y’abana biga muri iki kigo iba itandukanye n’iyabiga ahandi.
Ati “Nazanye umwana wanjye mukuye ku kindi kigo adatsinda neza ariko kuva yagera aha ubona ko atsindira ku kigero cyiza.”
NZAYISENGA Vincent na we avuga ko iki kigo cyaziye igihe kuko muri aka gace giherereyemo nta bindi bigo byigenga byari bihari.
Yagize ati:” Twebwe dushimishwa n’uburyo abana bacu bitabwaho, uzi ko abarimu baza gutegerereza abana ku muhanda babakirana ubwuzu, ibi bituma umwana ababona nk’ababyeyi bityo akiga neza kandi abana biga hano batsinda neza.”
Aba babyeyi bavuga ko uretse gutsinda mu ishuri abana biga muri iki kigo banahabwa uburere bwiza.
Umuyobozi w’ishuri rya Karisimbi Valley Academy, UWIMANA Olive, yasabye ababyeyi gukomeza kuzana abana babo muri iri shuri kugira bavome uburezi bufite ireme.
Yagize ati :”Umwana wiga muri Karisimbi Valley Academy yiga neza, aba azi kuvuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa. Ababayeyi nibazane abana babo bavome uburezi bufite ireme butangwa n’abarimu babyigiye.”
Ishuri rya Karisimbi Valley Academy ryatangiye mu 2020, ritangirana abanyeshuri 15 n’umwarimu umwe, gusa uyu munsi rimaze kugira abanyeshuri bagera kuri 380 n’abarimu15.
Iri shuri rya Karisimbi Valley Academy rikomeje kwiyubaka mu Nguni zitandukanye, aho muri uyu mwaka ryubatse ibyumba by’amashuri bigezweho byo gufasha abana kwiga neza.
Ubuyobozi bw’iri shuri buramenyesha ababyeyi ko buri kwandika abanyeshuri bafuza kurirereramo mu mashuri y’inshuke n’abanza, bakaba bandikirwa aho iri shuri rikorera haruguru ya Kaminuza ya Ines Ruhengeri mu masaha y’akazi .
Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788539829.

UMUHANGO WO GUSOZA UMWAKA W’AMASHURI 2023-2024 MU ISHURI RYA KARISIMBI VALLEY ACADEMY:

 

About The Author