Musanze: Abagitifu 2 n’aba-Dasso 2 batawe muri yombi bakurikiranweho gukubita abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Léonidas n’uw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul ndetse na Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bashinzwe umutekano ku rwego rwa DASSO batawe muri yombi aho bakurikiranyweho gukubita abaturage.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse.

RIB ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko “Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Aba bayobozi bikekwa ko bakubise abaturage ku gicamunsi cyo ku wa 13 Gicurasi 2020, nyuma y’uko Dasso yasabye Dushime wakubiswe kuva ku Gasantere kazwi nko ku Ngagi, akamubwira ko hari umuntu ahategerereje.

Amakuru avuga ko bagiye kumufata ngo amwishyure ahungira iwabo bamusangayo batangira kumukubita.

Abaturage babonye biba bakanafata amashusho y’icyo gikorwa bavuga ko Dushime yakubitiwe mu rugo ndetse na mushiki we yajya kumukiza nawe agakubitwa kugeza aho bibaviriyemo kujyanwa mu bitaro.

Nsabimana Eugène yavuze ko “Nari ndi kumwe na Dushime dutegereje umuntu wari ugiye kutwishyura kuko twari twaramukoreye. Dasso adusaba kuva aho, tumusobanurira icyo dutegereje, ahita abwira abacunga umutekano ngo bafate Dushime ngo aramusuzuguye kuko ariwe wamusubije. Yirukiye iwabo bamusangayo baramukurubana banasenya ibikingi by’amarembo y’iwabo bamujyana kumukubitira kuri kaburimbo na mushiki we wari umutabaye baramukubita barabakomeretsa baranavunika.”

Aba baturage bavuga ko Dasso na Gitifu w’Akagari ka Kabeza aribo batangiye bakubita Dushime nyuma Gitifu w’Umurenge wa Cyuve ngo na we yafashe inkoni arabakubita.

Dushime na mushiki we bajyanywe mu bitaro bava amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Kugeza ubu abakubiswe bari mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri aho barimo kwitabwaho n’abaganga ngo bavurwe.

RIB yongeye kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 121 iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw.

@igicumbinews.co.rw