Musanze: Abana babiri bariye imyumbati barapfa
Abana babiri bapfuye bishwe n’imyumbati mu gihe undi wa gatatu we arembye aho bivugwa ko bayiriye bayicukuye mu murima.
Muri aba bana bose uko ari batatu, babiri baravukana. Mu bapfuye harimo ufite imyaka itanu n’undi ufite umunani, uwa gatatu urarembye aho ari kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020, aho bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa Kane, bari bariye imyumbati nyina wabo yari yabatekeye, bukeye mu gitondo bajya mu murima gucukura indi yo guhekenya.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yavuze ko aya makuru ari impamo, gusa nawe yemeza ko bazize imyumbati bari bagiye gucukura bakayihekenya.
Yagize ati ” Amakuru y’urupfu rw’aba bana uko ari babiri twayamenye, gusa mbere babanje kuvuga ko bazize imyumbati bariye kwa nyina wabo, kubera ko babiri muri bo bahise bapfa hagasigara undi umwe, yahise ajyanwa ku Bitaro amaze koroherwa baramukurikirana, aba ariwe utanga amakuru ko bazize imyumbati bari bacukuye bakayihekenya.”
@igicumbinews.co.rw