Musanze: Ba Gitifu 4 n’abakozi 2 b’akerere beguye

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ine yo mu Karere ka Musanze barimo; uwa Muko, Nyange, Kimonyi n’uwa Musanze, banditse amabaruwa basezera ku mirimo yabo.

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basezeye kuri uyu wa Mbere ni uw’Umurenge wa Musanze Niyibizi Aloys, Mukasine Hélène wayoboraga Umurenge wa Muko n’uw’Umurenge wa Kimonyi, Nyiramahoro Adelaide ndetse n’uw’Umurenge wa Nyange, Nsengiyumva Télesphore.

Uretse aba ba gitifu, uwari ushinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze, Nsabiyera Emile n’uwari Ushinzwe ibijyanye n’imyubakire Muhutangabo Joseph, na bo banditse basaba gusezera ku mirimo yabo.

Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumeremyi Jeannine, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ibyo gusezera kw’aba bayobozi ariko ashimangira ko babihisemo ku bushake bwabo kuko babonaga batakibasha kugendera ku muvuduko akarere ayoboye kari gukoreraho.
Ati “Nibyo banditse amabaruwa y’ubwegure kandi twayabonye. Twabanje kuganira na bo batubwira ko babihisemo kubera ko babonaga batagishoboye kugendera ku muvuduko akarere kari kugenderaho nko mu bijyanye n’isuku n’imibereho y’abaturage basabaga kugenderaho batawuriho”.

Yakomeje avuga ko n’aba bayobozi babiri barimo uw’ubuzima n’uwari ushinzwe imyubakire muri aka Karere ka Musanze, bakiriye ubwegure bwabo ndetse na bo banditse ayo mabaruwa kubera ko babonaga batari ku muvuduko umwe n’abandi bakozi b’aka karere.

AKarere ka Musanze muri uyu mwaka abagize komite nyobozi bose bari begujwe bashinjwa ruswa ndetse no kunanirwa gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.

@igicumbinews.co.rw