Musanze: Habonetse amakuru mashya ku muganga ukekwaho gusambanya umwana ubundi akamwica

Kuva ku wa 9 Ugushyingo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufite mu maboko yarwo umuganga w’amenyo w’imyaka 30 ukekwako kwica no gusambanya umwana witwa Iradukunda Emerance, amunigishije imigozi akamuta mu murima w’ibishyimbo.

Amakuru y’urupfu rw’amayobera rwa Iradukunda w’imyaka 17, yamenyekanye ku wa 2 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu murima w’ibishyimbo, nta mwambaro n’umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, amaguru n’amaboko.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE ko ubu iperereza rigikomeje kugira ngo bimenyekane niba ukekwa yaba yarishe uyu mwana wenyine cyangwa se hari abandi bafatanyije.

Ku rundi ruhande, amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko uriya mwana yari yarasambanyijwe anaterwa inda, aho bikekwa ko uwamwishe ari na we wabikoze atinya ko yazafungwa igihe kinini ku bwo gutera inda umwana.

Bivugwa kandi ko ukekwa yemera ko yari yagerageje kumukuriramo inda ariko bikanga, ibintu bigaragaza ko hari aho yari ahuriye n’umwana yari atwite.

Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma uhabwa umuryango, urashyingurwa.

Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa, hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.

Hafashwe ibipimo bishya byoherezwa muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Laboratory.

Dr Murangira yabwiye IGIHE ati “Iperereza uko rikorwa ni uko rigenda riyobora umuntu ahandi hashakirwa ibimenyetso, akaba ariyo mpamvu ibimenyetso byongeye gushakwa byoherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory.”

Yakomeje asaba abaturarwanda kwirinda ibyaha n’ikindi cyose kitemewe kuko uzabigaragaramo wese azakurikiranwa.

Ati “RIB iributsa abantu batekereza cyangwa bakora ibyaha ko iteka mbere yo guhitamo gukora icyaha bajye babanza bibuke ko ijisho ry’ubutabera n’amategeko ribareba kandi ntaho barihungira. Uburyo yakoresha bwose agerageza gusibanganya ibimenyetso ajye yibuka ko atari Umuhanga kurusha Siyansi n’Ikoranabuhanga. Icyo wakora cyose uwakoze icyaha aba azafatwa.”

Kugeza ubu ukekwaho gusambanya no kwica Iradukunda afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

SOURCE: IGIHE

@igicumbinews.co.rw