Musanze: Igitero cy’abantu bataramenyekana cyahitanye abaturage 8

Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo imbunda baraye bagabye igitero mu mirenge yegereye Ibirunga irimo uwa Musanze bica abaturage. Biravugwa ko abahasize ubuzima ari 8.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Niyibizi Aloys yabwiye Umuseke ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko batamenye aho bariya bagizi ba nabi baturutse n’impamvu y’ubu bwicanyi.
Yabwiye Umuseke ko muri iki gitondo inzego zitandukanye zahagurutse ubu ziri gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iperereza kuri ubu bwicanyi ritangire.

Uyu muyobozi avuga ko inzego z’umutekano zahise ziwukaza kugira ngo aba bagizi ba nabi badakomeza iyi migambi mibisha.
Avuga kandi ko inzego zitandukanye zirimo guhumuriza abaturage kubera ubu bwicanyi bwaraye bukorewe abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butagira icyo buvuga kirambuye kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi [gusa bwemera ko cyabaye], buravuga ko buri kwegeranya amakuru arambuye ku buryo mu masaaha ari imbere umuyobozi w’akarere agiye guhura n’abanyamakuru agatangaza amakuru arambuye.

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Musanze aravuga ko abatuye mu mujyi w’aka karere batahise bamenya iby’ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryakeye ndetse ko no muri iki gitondo ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe.

Abaturage babwiye BBC  ko habaye imirwano n’abasirikare b’u Rwanda aba bateye bagahungira mu mashyamba y’ibirunga.

Aloys Niyibizi umuyobora umurenge wa Musanze kandi yabwiye BBC ko abateye ari abantu bashakaga ibyo kurya.
Agira ati: Aho bagiye gushaka ibiryo mu ngo z’abaturage hari abo bishe ntabwo turamenya ngo ni bangahe, ingabo kuko arizo zibirimo natwe turi kugendana nazo dutegereje ko batubwira uko bihagaze tugatanga amakuru yuzuye”.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Polisi y’u Rwanda yasohoye yatangaje ko abo bagizi ba nabi bateye bitwaje intwaro gakondo n’imbunda bifashishije barasa bamwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rigira riti “Mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica kandi banakomeretsa abaturage.’’

‘‘Aba bagizi ba nabi bishe abaturage umunani barimo batandatu bicishijwe intwaro gakondo n’abandi babiri barashwe amasasu, banakomeretsa abandi 18 bajyanywe mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga.’’
Inzego z’umutekano zahise zijya gutabara no guhumuriza abaturage n’imiryango y’abagizweho bagizweho ingaruka n’iki gitero.

Abagizi ba nabi bakekwaho kugaba igitero bakomeje gushakishwa.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko udutero shuma twatangiye kugabwa ahagana saa moya z’ijoro zo ku wa Kane, aho itsinda ry’abantu batazwi ryinjiye mu gace ka Kinigi ritangira kwica abaturage.

Inzego z’umutekano zahise zitabara zihumuriza abaturage n’imiryango y’abagizweho ingaruka n’iki gitero. Kuri ubu umutekano ndetse abagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.

Itangazo rya Police rivuga ko abagazi ba nabi barimo gukurikiranwa

@igicumbinews.co.rw