Musanze: Inkuba yakubise umusore wari uragiye intama ahita apfa

Inkuba(Photo:Internet)

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, inkuba yakubise uwitwa Iradukunda Vincent wo mu Murenge wa Busogo mu Kagali ka Gisesero mu Mudugudu wa Kabaya ahita apfa.

Amakuru  dukesha IGIHE avuga ko Iradukunda w’imyaka 28 yakubiswe n’inkuba ubwo yari aragiye intama yari avuye kugura mu isoko rya Byangabo.

Ubwo uyu musore yari hafi y’urugo, haguye imvura nke yari ivanze n’inkuba zirimo n’iyo bikekwa ko yamukubise; ubwo abari mu rugo batonora ibigori bageraga aho nyakwigendera yari ari basanze imyenda yamucikiyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera yajyanywe kwa muganga ngo hakorwe ibizamini by’ubuzima.

Yagize ati “Twamenye ko Iradukunda yakubiswe n’inkuba ahagana saa Cyenda. RIB yamujyanye ku bitaro ngo hakorwe ibizamini ku cyaba cyamuhitanye.’’

Yakomeje ati “Turasaba abaturage kujya birinda kugama ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko munsi y’ibiti no kwirinda kwegera ibiziba mu mvura.’’

Mu gihe hari kugwa imvura irimo n’inkuba, abantu bagomba kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho, kwirinda kugenda ku magare cyangwa amapikipiki, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura no kwihutira gushyira imirindankuba ku nyubako.

Gusa hari abatabyubahiriza ibisaba ko hakorwa ubukangurambaga bwisumbuyeho.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri YouTube: