Musanze-Umugabo yataye umugore n’abana batanu muri gare
NSHIMYINEZA Pascal na NYIRANKWANO Odette , bari batuye mu kagari ka Nyagashaga k’umurenge wa Karangazi w’akarere ka Nyagatare, bakaba bafite abana batanu.
NYIRANKWANO Odette ngo yari aherutse gufata ibihumbi 180 000 mu itsinda ryitwa care, umugabo we ngo amugira inama yo kwimukira mu karere ka Musanze bitewe kuko imibereho yo muri Nyagatare igoye bitewe n’ibiciro byazamutse,amubwira ko mu karere ka Musanze banahinga ibirayi bakiteza imbere.
Ku wa Gatatu bafashe urugendo ruva I Nyagatare ruza mu karere ka Musanze, bageze kuri gare umugabo abwira umugore ko agiye kubitsa ibikoresho ku mufundi witwa Silver , mu kanya gato terefone ye ihita iva ku murongo.
Yajyanye ya mafaranga ibihumbi 180 000 umugore asigarana ibiceri bine by’ijana gusa, bituma abura uko ava muri gare nyuma asohoka hanze yayo gato bakunze gutangira urukindo rwa covid-19 asasamo umukeka araranamo nabo bana batanu.
Yagize ati:” umugabo twageze hano atubwira ko agiye kubitsa ibikoresho akuraho terefone ye birangira tumubuze.”
Abaturage benshi bari baje kureba ibyabaye, baranenga ibyakozwe n’uwo mugabo wafashe umwanzuro wo gusiga umugore n’abana batanu akigendera, bakavuga ko ubuyobozi bukwiye kumutabara, gusa bamwe bakavuga ko muri iyi minsi hari abagabo bakwiye kwamburwa iryo zina bagashakirwa andi kuko ngo bari gukora ibitari ibya kigabo.
Umwe yagize ati: “Uyu mugabo ni ikigwari, none se uyu wamugisha inama, gusiga abana batanu bose?” none se ko agiye wenyine akamusigira abana batanu arumva barabaho gute? ni ikigwari rwose.
Umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Muhoza MUTARAMBIRWA Damien avuga ko bafashije uyu muturage bakamuha itike isubira aho yari avuye.
NYIRANKWANO Odette we n’abana be batanu bahise basubira I nyagatare,
Umugabo babanaga mbere yitabye Imana , abo mu muryango w’umugabo baramwirukana nyuma aza kubana na NSHIMYINEZA Pascal bafitanye abana batatu wamutaye muri gare .
Kurikira iyi nkuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho unyuze aha