Musanze: Umugabo yishe umwana amuziza ko yazaga gusangira ibiryo n’abana be mu rugo

Umugabo w’ imyaka 40 utuye mu Mudugudu Rukereza, mu Kagari ka Kigombe, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yishe umwana amukubise, amuziza ko yahoraga azana na bagenzi be gusaba ibiryo mu rugo rwe.

Uyu mugabo wahise atoroka yanakomerekeje abandi bana babiri bari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza muri Musanze kuko bamerewe nabi.

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage batabazaga ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bavuga ko uyu mugabo yishe Isubirizigihe Fabrice w’imyaka 10, akamuta mu mugezi wa Kigombe, amuhora ko yajyaga azana n’abo bagenzi be bagiye gusaba abana bo mu rugo rwe, gusa ngo yahoraga yitotomba ko ataribo ahahira.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukereza, Nsengiyumva Innocent, avuga ko amakuru atangwa n’abana b’uyu mugabo, bavuga ko inkoni yakubise aba bana zaviriyemo umwe guhita apfa.

Yagize ati “Nibyo yakubise abana batatu umwe ahita apfa, abana be batubwiye ko yabategeye aho bajyaga burira igipangu baje kubasaba ibiryo. Bahageze arabafata arabakubita, babiri yabavunaguye barimo kuvurwa, undi we yahise apfa, bose bari abana b’abaturanyi be.’’

Nyuma yo gukubita abo bana, umwe yahise ajya kumuta mu mugezi ari naho abaturage bamubonye bakajya gutanga amakuru, Polisi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bahita batabara bamukuramo.

Kugeza ubu uyu mugabo yahise atoroka akimara kwica uyu mwana ndetse inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bakomeje kumushakisha.

 

Umugabo wo mu Karere ka Musanze yakubise abana bakundaga gusaba ibiryo iwe, umwe ahita apfa, abandi babiri bajyanwa kwa muganga
@igicumbinews.co.rw

 

About The Author