Musanze: urukiko rwategetse ko Abagitifu 2 n’Abadaso 2 bashinjwa gukubita abaturage bakomeza gufungwa

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rumaze gufunga  by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Bwana Sebashotsi Jean Paul na bagenzi be bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ku isaha ya saa mbiri za mugitondo, urukiko rwinjiye ruyobowe n’umucamanza Madame Mukambaraga Jeanne nka Perezidante w’isomwa ry’uru rubanza ari nawe waruburanishije ari kumwe  n’umwanditsi w’urukiko Mukeshimana Médiatrice.

Urukiko rushingiye ku  kirego n’ ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, ku miterere y’icyaha n’ikorwa ryacyo hifashishijwe amajwi, amashusho n’amafoto ndetse runashingiye  ku mpamvu zikomeye zibahamya icyaha n’impungenge ubushinjacyaha bwagaragaje ko baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera no kubangamira iperereza  ndetse n’icyaha baregwa kikaba giteganirijwe igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri;

Urukiko rusuzumye kandi imyiregurire  n’ubusabe by’abaregwa Gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasaraba Jean Paul , Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, n’abadaso 2 (DASSO) Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Nsanzumuhire  Sylivan , harimo no gutanga abishingizi n’ingwate y’imitungo, urukiko  rwasanze nta shingiro bifite.

Rusesenguye imvugo z’abunganizi b’abaregwa Me Habiyakare Ndwaniye na Kamazi Benjamin  aho basabaga urukiko ko rwadohora abo bunganira bagakurikiranwa bari hanze ndetse nabo ubwabo bakaba abishingizi  babo ;

Urukiko nabyo ntirwabihaye agaciro maze nyuma yo guhuza ibi byose , hanagendewe kandi ku mategeko ateganywa  mu gitabo cy’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha  nimero 027/2019  ryo kuwa 19/09/2019  mu ngingo zaryo iya  74, 75,76, 77 ,  urukiko  rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza nkuru ya Musanze, Gitifu w’umurenge wa Cyuve Bwana  Sebashotsi Gasaraba Jean Paul, Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, n’abadaso 2 (DASSO) Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Nsanzumuhire  Sylivan  mu gihe iperereza ku  cyaha bakekwaho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste rikomeje.

@igicumbinews.co.rw