Musanze:Mayor n’umwungirije begujwe,Social aregura

Habyarimana Jean Damascene ubwo yarahiriraga kuyobora Musanze

Abagize komite nyobozi y’akarere ka Musanze: barimo Meya Habyarimana Jean Damascene, Ndabereye Augustin na Uwamariya Marie Claire bari bamwungirije begujwe ku buyobozi bw’aka karere nyuma yo gukurwaho icyizere n’inama njyanama y’aka karere.
Iyi nama njyanama idasanzwe yateranye kuwa Kabiri tariki 3 Nzeri 2019. Iyi nama yagaragaje imikorere idahwitse y’abagize komite nyobozi y’aka karere, kutumvira abajyana batowe n’abaturage n’ibindi. Hari kandi ruswa ivugwa kuri aba bayobozi n’ubwo abagize njyanama bavuga ko nta bimenyetso bafite ariko bumvise bivugwa, bagasaba urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzachaya (RIB) gukora iperereza kuri iko kibazo.
Ku ruhande rwa Visi Meya, Uwamariya Marie Claire we yanditse asaba gusezera ku mwanya wa visi meya n’ugize njyanama kuko ngo atujuje inshingano ze. Inama njyanama yemeye ubwegure bwe kuko ngo yaranzwe n’imikorere idahwitse. Uyu mwanzuro wemejwe n’abajyanama bose.
Kuri Meya Habyarimana na visi Meya Ndabereye bavugwaho imyitwarire igayitse irimo ruswa kuri meya undi avugwaho imyitwarire igayitse irimo n’ihohotera basabiwe kwegura.
Muri aka karere haravugwa ibibazo bitandukanye birimo uwari Visi Meya Ndabereye wari uherutse gukubita umugore we akamupfura imisatsi. Uyu ari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB), aho ari gukurikiranwaho ibi byaha.
Muri aka karere kandi havuzwe ibibazo bya ruswa yagaragaye mu nzego z’abarimu n’abaganga.
Ubuyobozi bw’aka karere kandi ntacyo bwakoze mu miyoborere y’ibitaro bya Ruhengeri yavuzwemo imikorere mibi iterwa n’ubuyobozo bwariho bwaje gusimburwa mu minsi yashize.
Ikindi kihavugwa ni umwanda ukabije wagaragaye ku baturage, wibonewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wihanangirije abayobozo b’aka karere inshuro zigeze kuri ebyiri.
Aka karere ntikagize imyanya myiza mu mihigo yagiye itambuka kuva iyi komite yajya ku buyobozi,imihigo iheruka kari kabaye aka 15
Mu bindi bibazo byabaye akarande muri aka karere hari ubujura bw’ibirayi mu Murenge wa Kinigi butuma abaturage batabihinga hafi y’ingo zabo kuko byibwa uko bwije n’uko bukeye ku bagerageje kubihinga.
Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru bakunze kwibutswa gusohoza inshingano zabo uko bikwiye.
Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Musanze kuwa 9 Gicurasi 2019, yihanangirije abayobozi batita ku nshingano zabo zo gukorera abaturage nko kubagezaho serivisi bakeneye, avuga ko abayobozi nk’abo batazihanganirwa.
Mu ruzinduko rwe yakoze mbere ho umunsi umwe mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye n’abaturage basaga 800 batuye imirenge itandukanye yako karere, bamugezaho ibibazo n’ibitekerezo, Perezida abafasha kubiha umurongo, aburira abayobozi ko batazihanganirwa mu gihe batanoza inshingano zabo.

Habyarimana Jean Damascene ubwo yarahiriraga kuyobora Musanze

@igicumbinews.co.rw