Musanze:Umuyobozi watowe by’agateganyo hari icyo yasabye abo bajyiye gukorana

Nyuma yuko Abagize komite nyobozi y’akarere ka Musanze: barimo Meya Habyarimana Jean Damascene, Ndabereye Augustin na Uwamariya Marie Claire bari bamwungirije begujwe ku buyobozi bw’aka karere bakuweho icyizere n’inama njyanama y’aka karere, bikemerezwa mu inama njyanama idasanzwe yateranye kuwa Kabiri tariki 3 Nzeri 2019. Iyi nama yagaragaje imikorere idahwitse y’abagize komite nyobozi y’aka karere, kutumvira abajyana batowe n’abaturage n’ibindi.

Kuri uyu wa gatatu ku gica munsi ,Umujyanama NTIRENGANYA Emmanuel uhagarariye umurenge wa Gataraga wari Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu karere ka Musanze niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Agateganyo w’aka Karere,mu igikorwa cyayobowe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Hon. Jean Marie Vianney Gatabazi.

Emmanuel Ntirenganya yatowe kubwiganze bw’amajwi ajyera kuri 18 atsinze uwo bari bahanganiye uyu mwanya Samson Ntunzwenabake wajyize amajwi arindwi.

Kuri uyu mugoroba igicumbinews ivuganye ni umwe mu bajyanama mu karere ka Musanze atubwira ko umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze ari mu nama hamwe n’inzego z’umutekano ndetse na guverineri w’intara y’amajyaruguru.

mu nama irimo kubera mu Cyumba cy’Inama cy’akarere Ka Musanze.     Mayor Ntirenganya Emmanuel arasaba Abayobozi n’abakozi kuva  Karere kugeza ku Kagari kurushaho kubungabunga isuku n’umutekano .

Isuku ikaba ari kimwe mu byatunye komite nyobozi y’akarere ka Musanze yeguzwa ibi bikaba byaranagarutsweho na perezida Paul Kagame ubwo yasuraga akarere ka Musanze muri Gicurasi aho yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu kurwanya umwanda ukigaragara mu batuye aka karere nawe ubwe yiboneye.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze Ntirenganya Emmanuel

bizimanadesire@igicumbinews.co.rw