Museveni yashimangiye ko atazigera avuga ku umubano mubi uri hagati ye n’u Rwanda mu itangazamakuru

Kuva mu mwaka wa 2017 U Rwanda na Uganda ni ibihugu bitabanye neza bitewe nuko Uganda ishinja U Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo naho U Rwanda rugashinja Uganda guhohotera abaturage babanyarwanda batuyeyo ndetse no gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariyo Rnc ndetse na FDRL.

Nyuma y’imyaka 2 ibi bihugu birebana ayingwe tariki ya 12 z’ukwezi kwa karindwi nibwo President wa Angola yagerageje kubihuza aho mu mujyi wa Luanda hateraniye inama yitabiriwe na President Musiveni, Kagame ndetse na President Felix Kisekedi hareberwa hamwe uburyo muri aka karere hagaruka umutekano hakarwanywa imitwe y’inyeshyamba ihakorera, muri iyo nama hari harimo n’ingingo yo guhuza ibihugu bw’u Rwanda na Uganda.

Tariki ya 21 kanama Uganda na U Rwanda bongeye guhurira muri Angola aho Perezida Kagame na Perezida Museveni basinye  amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda ,ibi bihugu byari bimaze imyaka ibiri birebana ayingwe.

Amasezerano agisinywa Abicishije ku mbuga nkoranyambaga perezida Museveni yavuze ko igihugu cye cyasinye amasezerano y’ubwumvikane n’u Rwanda kubijyanye no kubungabunga umutekano, ubufatanye mu bya politike ndetse n’ubucuruzi.

Perezida Paul Kagame yashimiye iyi ntambwe itewe, ashimira abagize uruhare mu guhuza impande zombi kandi asezeranya ko ibitagendaga byose bigiye gushyirwa mu buryo aho Museveni nawe yavuze ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose amasezerano akubahirizwa.

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda azatuma ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwongera gutera imbere, amarembo akugururwa.
Abakuru b’ibihugu bashimiye uruhare ibihugu by’Angola na Repubulika ya Demukasi ya Kongo byagize kugirango aya masezerano agerweho.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wari witabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Angola João Lourenço wayoboye umuhango wo guhuza ibihugu byombi, Paul Kagame w’u Rwanda  wavuze ko igihugu cye cyizayubahiriza, Dannis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville waje nawe nkuje guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’ayamasezerano, Yoweli Museveni wa Uganda nawe wiyemeje ishyirwa mu bikorwa ryayo, Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo wagize uruhare rufatika muri aya masezerano.

Nyuma y’iminsi itanu aya masezerano asinywe impande zombi ntizirashyira mu bikorwa ibyo zasinyiye , U Rwanda ntiruremerera abaturage barwo kujya muri Uganda ndetse na Uganda ntirafungura abanyarwanda bahafunjyiye u Rwanda ruvuga ko bafunzwe ku buryo bunyuranyije amategeko.

Kuri uyu wa mbere tariki 26 ,kanama Museveni yahaye umwanya abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ngo bamubaze icyo bashaka n’ikiganiro cyanakurikiwe n’ikinyamakuru igicumbinews.co.rw ,birumvikana ko abagande aribo banamukurikira cyane bamubazaga ibijyanye n’imiyoborere y’igihugu cyabo gusa muri iyi nkuru reka tugaruke ku byabajijwe Museveni kubijyanye n’umbano uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Abakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga babazaga Museveni impamvu ibihugu byombi birebana ayingwe nubwo yajyendaga abyirengaza ntabisubize.

Museveni uri muruzindiko rw’akazi mu buyapani  ubwo yari ari mu nzira ajyayo yaje gusubiza ikibazo cy’umunyarwanda wiyise @eri Rwanda kuri Twitter wamubajije impamvu abanyarwanda bakomeje guhohohoterwa muri Uganda ndetse no kuba akomeje gufasha Kayumba Nyamwasa gutera u Rwanda.

Museveni yamusubije ati”EriRwanda abicishije kuri twitter yanshinjije guhohotera abanyarwanda baba muri Uganda no gufasha Kayumba. ibi Twabiganiriyeho Sina President Kagame twabiganiriyeho gusa, twanabinariyeho n’abakuru b’ibihugu byo mu karere barimo: H.E Kenyatta, H.E Lorenco, H.E Tshisekedi, H.E Magufuli, and H.E Sassou Nguesso. Nubwo nahakanye kugira icyo mvuga kubibazo biri hagati y’ibihugu byombi mu itangazamakuru harimo n’imbuga nkoranyambaga “.

Abenshi bakomeje ku ibaza impamvu yanga kugira icyo bavuga kubijyanye n’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda iyo bijyeze mu itangazamakuru.

Ikibazo cyabajijwe Museveni kuri Twitter
Ikibazo cyabajijwe Museveni kuri Twitter

@igicumbinews.co.rw