Mutangana wigeze kuba Umushinjacyaha mukuru yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wari usigaye akora akazi k’ubwunganizi mu mategeko (Avocat).

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Tariki ya 26 Ukwakira 2020, RIB yafunze Mutangana Jean Bosco akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera.”

Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha Mutangana akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Mutangana yari yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka ndetse anatangiza cabinet y’abunganizi mu mategeko yise “Mutangana & Partners”.

Ni umugabo umaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’amategeko mu Rwanda kuko yabaye Umushinjacyaha Mukuru, umwanya yamazeho imyaka ine uhereye mu 2016 kuko yasimbujwe mu Ugushyingo 2019.

Yabaye kandi Perezida w’Ihuriro ry’Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 2016 na 2018.

Mbere yaho, yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Umutara no mu Mujyi wa Kigali. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi hagati y’umwaka wa 2010 na 2011.

Hagati ya 2015 na 2019 yakomeje amasomo ye muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi ashaka impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko.

Yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

Muri 2004 nibwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye yaba mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.