“Mwibuke ko hari ishuri rishya ribategereje” Prof Ryambabaje abwira abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Hejuru ku ifoto ni Prof Ryambabaje Alexandre aha impanuro abasoje amasomo(Photo Igicumbi News)

Kaminuza yu Rwanda yatanze impamyabumenyi ku Banyeshuri 333 bari baracikanwe ubwo iyi Kaminuza yatangaga impamyabumenyi muri Kanama 2021, ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Uyu muhango wabereye mu nzu mberabyombi ya Kaminuza yu Rwanda,ishami rya Huye.

NSENGIMANA Oswald, wahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu (Masters) mu nyigisho y imiyoborere y’inzego zibanze aganira n’umunyamakuru wa Igicumbi News, yavuze ko ari ibyishimo kuri bo ngo ko bagiye kuzikoresha mu gufasha leta kubaka umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuba tubashije kusa ikivi twatangiye,kuba rero dushoje ubu tugiye gukoresha ubumenyi twahawe kwiyubakira urwatubyaye.

MUKAGASHUGI Agnes, nawe wahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu(Masters), avuga ko nubwo yize bimugoye nta munyeshuri wagakwiye kuba yapfusha ubusa amahirwe yo kwiga.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba nshoje amasomo yange kuko nize bingoye mu byukuri kuko nigaga mbihuza no kwita ku muryango wange ndetse mbihuza nakandi kazi.Icyo nasaba abakiri ku ntebe y’ishuri nuko batapfusha ubusa amahirwe baba bafite kuko bafite ubuyobozi bubitayeho.”

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof RYAMBABAJE Alexandre, yabwiye abitabiriye uyu muhango ko hari irindi shuri ribategereje.

Yagize ati: Ni byo koko murashoje,ariko mwibukeko hari ishuri rishya ribategereje, ishuri r’yubuzima. Iryo shuri nta manota rizabaha ahubwo bizagaragazwa ni ibyo mwakoze, umusururo mwatanze, n’uburyo muzafata ibibazo by’abandi mukabigira ibyanyu.”

Mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi harimo 117 barangije muri Koleji y’ubugeni n’ubumenyi rusange (CASS), 83 Barangije mu ishami muri Koleji y’ubucuruzi n’ubukungu (CBE), naho 70 bakaba barangije muri Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga(CST).

Abandi banyeshuri  33 barangije mu ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM),19 barangije muri koleji y’uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri koleji y’ubuvuzi (CMHS).

Aba banyeshuri bose baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bahawe impamyabumenyi y”ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors), 200 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd),impamyabumenyi ya A1 nimpamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.

Aba banyeshuri biyongereye ku bandi 8908 baherutse guhabwa impamyabumenyi zabo muri Kanama, bari barimo 5 bahawe impamyabumenyi za Phd, 385 bahawe iza Masters,ndetse ni 7796 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors).

Abahawe impamyabumenyi biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu(Photo:Igicumbi News/Ivan)

Ivan Damascène IRADUKUNDA/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: