Myugariro wa Police FC yambitse impeta umukunzi we bahoraga bashwana bakongera bakiyunga

Muvandimwe yateye ivi(Photo:Social Media)

Myugariro wa Police FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney, yambitse impeta umukunzi we, Uyu muhango ukaba waraye ubaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 ubera muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali.


Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Muvandimwe Jean Marie Vianney yavuze ko we na Soleil yavuze ko bamenyanye yiga mu wa kane w’amashuri yisumbuye.



Ati: “Tumaze imyaka 8 dukundana, urumva twamenyanye niga mu wa kane w’amashuri yisumbuye urumva ko imyaka 8 ishize.”

Agaruka ku kintu yamukundiye, yavuze ko ari umukobwa utuje kandi umushyigikira.

Ati”ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.”


Kimwe n’abandi bantu bakundana, nabo ngo bagiye bashwana bagatandukana ariko bakongera bakiyunga kugeza uyu munsi ubwo bafataga umwanzuro wo guhitamo kuzabana akaramata.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro kuri Igicumbi News Online TV:

Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles, nta gihindutse ejo nibwo bazasezerana imbere y’amategeko.






@igicumbinews.co.rw