Myugariro wa Rayon Sports Hervé Rugwiro yatawe muri yombi

Myugariro wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Hervé Rugwiro yatawe muri yombi afatiwe ku mupaka muto uhuza Umujyi wa Rubavu n’uwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rugwiro yafatiwe kuri Petite barrière kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2019, yambuka agana mu Rwanda.
Uyu myugariro w’imyaka 29 akekwaho kwambuka umupaka akoresheje ibyangombwa byo muri RDC; yafatanywe n’uwitwa Uzima Rizinde w’imyaka 39.

Mu byangombwa byagaragaye uyu mukinnyi yari afite, harimo ikarita y’itora yo muri RDC yatanzwe mu 2017, igaragaza ko yavukiye i Bahunde muri Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Rugwiro yambutse agana muri RDC ku wa Mbere, aho bivugwa ko yari agiye kwivuza imvune yo mu ivi.

Rugwiro kuri ubu acumbikiwe muri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi mu gihe iperereza ku byo akekwaho riri gukorwa.

Uyu mugabo ukomoka i Huye, yatangiriye umupira we mu kigo kizamura impano z’abana cya Kabutare, atozwa n’umutoza Katibito Byabuze.

Yahavuye mu 2009 ajya mu Ishuri ry’Umupira rya APR FC ndetse ayikurikiramo, atangira gukinira ikipe nkuru mu 2013 mu gihe yayivamo nyuma y’imyaka 10 muri Kamena uyu mwaka, yirukanywe kimwe na bagenzi be 15.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo yasinyishijwe na Rayon Sports ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse ari mu bakinnyi igenderaho mu mutima wa ba myugariro.

Mu cyumweru gishize, Rugwiro yari mu bakinnyi batatu ba Rayon Sports bari bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi k’Ugushyingo, cyegukanwe na Bizimana Yannick.

Yatawe muri yombi mu gihe habura iminsi ine ngo habe umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu.
Rugwiro Hervé yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2014.

Ikarita ya RDC bivugwa ko yafatanywe

@igicumbinews.co.rw