Natinze kugera ku kazi mbanza kubyaza umugore- umusirikare wo muri Zambia.

Mu gihugu cya Zambia , mu karere ka Petauke gaherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu, umusirikare yabyaje umugore wari ugiye gupfana n’umwana we mu murima w’ibigori yabuze uko agera kwa muganga.

Umusirikare witwa Humphrey Mangisani  ,avuga ko yatinze kujya ku kazi akabanza kubyaza umugore yasanze mu murima w’ibigori yabuze uko agera kwa muganga.

Yagize ati:” nize guhangana n’ibibazo , natinze kugera mu kazi kuko nagombaga gufasha uyu mugore wari ubabaye,nshaka urwembe  nuko ndamubyaza mushakira n’uburyo bwo kugera kwa muganga.”

Igikorwa cy’uyu musirikare cyashimwe n’umukuriye mu gisirikare witwa Brig.Gen.Kelvin Kanguma wavuze ko igikorwa cye cyagaragaje umutima mwiza w’abasirikare kurusha uko abaturage bababonaga mu ishusho mbi gusa.

Mu gihugu cya Zambia , buri cyumweru , abagore barenga ijana bapfa babyara bitewe no gutinda kugera kwa muganga, kongeraho  n’ubuke bw’abaganga b’inzobere.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author