Ngoma: Abazamu 2 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byubakishwa amashuri barindaga

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Gashanda mu kagari ka Giseri yafashe Niyotwizera Faustin w’imyaka 26 na Basigayabo Jean Pierre w’imyaka 28 , bari abazamu ku ishuri ribanza rya Murambi aho barindaga ibikoresho byubakishwaga ibyumba by’ayo mashuri. Bakurikiranweho kugurisha bimwe mu bikoresho birimo sima, amatafari, amazi n’imitarimba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bagabo bafashwe nyuma y’aho abakozi baje kubaka mu gitondo bakabura ibikoresho.

AtiĀ  “Ushinzwe ibikoresho yazindutse ajya kubitanga asanga haraburamo amatafari 500, imitarimba 7 n’imifuka 4 ya sima. Bariya bagabo kandi banagurishije amajerikani 30 y’amazi yagombaga kugoreshwa bubaka. “

CIP Twizeyimana avuga ko bariya bagabo bamaze gufatwa bemeye icyaha bajya kwerekana abo bagurishije ibyo bikoresho.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kujya bafata neza ibikorwa Leta ibagezaho bakirinda kubyikubira anabasaba ubufatanye na Polisi mu kurinda ibyagezweho.

AtiĀ  “Ari abaguze biriya bikoresho ndetse n’ababigurishije bafatanyije icyaha. Nta kuntu umuntu yagura ibikoresho byubakishwaga amashuri y’abana b’abaturarwanda, nabo bafite ubufatanyacyaha. “

Bariya bazamu ndetse n’uwaguze bimwe muri biriya bikoresho akajya kubyubakisha iwe ariwe Uwitonze Theogene w’imyaka 37 bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashanda kugira ngo urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutangire iperereza.

@igicumbinews.co.rw