Ngoma: Hafatiwe uwiyitiriraga inzego z’umutekano akambura abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma muri Sitasiyo ya Kazo mu kagari ka Gahurire yafashe umugabo utagira ibyangombwa bimuranga uvuga ko yitwa Katabarwa Emmanuel ufite imyaka 36.
Avuga ko avuka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari ariko akaba aba mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma. Uyu mugabo yafashwe amaze kwaka abaturage babiri amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 61,500 (61, 500 frws) ababwira ko azabafunguriza abantu babo bafungiye kuri sitasiyo ya Kibungo, bamwe yababwiraga ko ari umupolisi ukorera kuri iyo sitasiyo, abandi akababwira ko ari umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana avuga ko abaturage uriya mugabo yari amaze kwambura abizeza kuzabafunguriza abantu babo aribo batanze amakuru hatangira igikorwa cyo kumushakisha kugira ngo amenyekane.
Yagize ati: “Abaturage babiri batugejejeho ikibazo ko hari umuntu wababwiye ko ari umupolisi ubundi akababwira ko ari umukozi wa RIB. Bari bafite abantu babo bafungiye kuri sitasiyo ya Kibungo, yabatse amafaranga ababwira ko azabafunguriza abantu babo, umwe yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50(50,000frw) undi amuha ibihumbi 11,500 .”
CIP Twizeyimana avuga ko abaturage bamaze gutanga amakuru Polisi yatangiye gukurikirana ngo hamenyekane uwo muntu uvuga ko akora mu nzego z’umutekano ugenda waka abaturage amafaranga. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama nibwo yafatiwe mu murenge wa Kazo, basanga ni umuturage usanzwe utanagira ibyangombwa bimuranga ukomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari. Gusa nawe ariyemerera ko yatse abo baturage amafaranga akayarya yiyitirira inzego adakoramo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye gukangurira abaturage ko nta muntu ugomba kubashuka abizeza kubaha serivisi runaka yiyitiriye Polisi y’u Rwanda kuko serivisi itanga izitanga mu mucyo nta kiguzi.
Ati: “Umuntu ushaka serivisi za Polisi nta mafaranga asabwa, araza agasobanura serivisi ashaka yaba yujuje ibisabwa kugira ngo ayihabwe tukayimuha. Haba hari ibyo agomba kuzuza tukamusobanurira akajya kubyuzuza ariko nta kiguzi icyo aricyo cyose tumwishyuza.”
Yakomeje abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’abantu babashuka babaka amafaranga babizeza ibitangaza. Kuri ubu Katabarwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
@igicumbinews.co.rw