Ngoma: Imfungwa 4 zatorotse aho bazivuriraga Coronavirus

Imfungwa enye (4) zari ziri kwitabwaho mu kigo ASPEK kiri kuvurirwamo abarwayi ba COVID-19 cyo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kane zatorotse iki kigo.

Mu minsi ishize ubwo habonekaga abantu 101 bafite ubwandu bwa Coronavirus bakaba ari na bo benshi bagaragaye kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda,harimo 72 b’imfungwa b’i Ngoma.

 Izi mfungwa zasanganywe ubu bwandu zahise zijya gucumbikirwa mu kigo cya ASPEK cyo muri kariya Karere kugira ngo zitabweho zivurwe.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko izi mfungwa zaraye zitorotse mu kigo zavurirwagamo COVID-19, zose ziregwa icyaha cy’ubujura.

Avuga ko izi mfungwa zaciye grillage (Utwuma tuba turi inyuma y’amadirishya) z’ibyumba by’amashuri zari zicumbikiyemo zigahita zitoroka.

@igicumbinews.co.rw