Ngoma: Umunyeshuri wakubise mugenzi we inyundo mu mutwe bapfa umukobwa bamukuye mu bandi




Mu gihe bamwe mu banyeshuri biga mu cyiciro rusange ndetse n’abarimo gusoza amashuri yisumbuye bakomeje gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka, mu karere ka Ngoma ho hari uzakomeza ibizami afite ikiguma bitewe nuko yakubiswe na mugenzi we inyundo mu mutwe bapfuye umukobwa.

Aya mahane y’aba banyeshuri bivugwa ko yatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Tariki 24 Nyakanga 2021, ubwo bashwanaga bapfa umukobwa bigana ku kigo cya Groupe Scolaire De Kabare, kiri mu murenge wa Remera.



Aba banyeshuri basanzwe biga bose bacumbikiwe bashanywe ku mugoroba barimo gusubiramo amasomo, ubushotoranyi bukomeza barimo no kujya kuryama, barangije kugira aho baryama(Dortoir), kuko hatandukanye, umwe yagezeyo bimwanga mu nda, areba inyundo ajya kureba mugenzi we mu yindi Dorotoir, ahita amuhengera amukubita inyundo mu mutwe nk’uko Igicumbi News yabitangarijwe n’abari bahari.



Bagenzi babo bahise baza gutabara kugirango bahoshe imirwano, gusa uyu munyeshuri yarababaye cyane.

Amakuru Igicumbi news, yamenye nuko kuri iki cyumweru dusoje, komite yateranye igizwe n’uhagarariye ibizamini bya Leta woherejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri(NESA), muri Ngoma, Judith, uhagarariye uburezi mu karere Ngoma, Hakizimana Alphonse, ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga muri aka karere, Uzamukunda Judith, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera.

Bahuye n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cya Groupe Sclaire Kabare Munyandinda Pierre Celestin, Padiri Joseph ushinzwe  imyitwarire ndetse na b’aninmateurs babiri, bose bize kuri iki kibazo bemeza ko uyu mwana guhera kuri uyu wa mbere, Tariki 25 Nyakanga 2021  akomeza ibizamini ataha iwabo.



Icyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa banahamagaza umubyeyi, waje agahita amutahana.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author