Ngoma: Yatawe muri yombi akurikiranweho gutuburira abaturage

Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama mu kagari ka Rurenge  yafashe Rwagasore Steven w’imyaka  35.  Yafashwe tariki ya 04 Gicurasi nyuma yo gushuka umuturage  akamwambura  amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana akaba yari yaramwijeje ko azayatubura akamuha ibihumbi 200.

Rwagasore ubusanzwe atuye mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe, umurenge wegeranye n’uriya  wa Murama wo mu karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko tariki ya 01 Mata 2020 Rwagasore yagiye mu murenge wa Murama ashuka umuturage waho ari nawe watanze amakuru  avuga ko yamwatse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana amubwira ko afite umuti utubura amafaranga azayatubura akamuzanira inshuro ebyiri z’ayo amuhaye.

CIP Twizeyimana yagize ati “Rwagasore yashutse uriya muturage amubwira ko afite umuti utubura amafaranga, amwizeza ko namuha ibihumbi ijana azamuzanira ibihumbi 200. Yaragiye amara ukwezi kose ataragaruka , tariki ya 4 Gicurasi nibwo yagarutse amubwira ko atarabona umuti, umuturage ahita abona ko ari ubwambuzi bushukana yamukoreye ahamagara abapolisi baramufata.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko Rwagasore akimara gufatwa hahise hagaragara umubare munini  w’abantu baje gutanga ibirego ko yabambuye abizeza ko azabatuburira amafaranga.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ababashuka babizeza ibitangaza.

Ati “Ubwambuzi nka buriya bukunze kuboneka ahantu henshi ariko icyo dukangurira abaturage ni ukuba maso bakirinda ababashuka babizeza ibitangaza. Amafaranga menshi ava mu gukora nta muntu utubura amafaranga ubikora nawe aba akora icyaha ndetse gihanirwa n’amategeko. Turasaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’abantu babashuka muri buriya buryo.” 

Rwagasore yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukira kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo  ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

@igicumbinew.co.rw