Ngororero: Polisi yafashe umugabo ushinjwa kwica umugore we

 

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe umugabo wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero uherutse kwica umugore we.

Uyu mugabo witwa Murwanashyaka Bosco akekwaho kuba yarishe umugore we mu cyumweru gishize tariki 04 Mata 2021.

 

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Murwanashyaka Bosco ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Gatumba muri kariya Karere ka Ngororero.

Hamaze iminsi havugwa ubwicanyi bwo mu miryango by’umwihariko ubukorwa n’abashakanye bicana bapfa ibibazo basanzwe bafitanye.

Nko mu kwezi gushize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwitwa Batihinda Marc utuye mu Mudugudu wa Maziba, Akagari ka Kaguriro, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro ukekwaho kwica umugore we amukubise agafuni.

Na none kandi mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, hari umugabo wafashwe akekwaho kwica umugore we amukase ijosi, bikaba bikekwa ko bapfuye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Na none uwitwa Daniel Ntigurirwa wo mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyu, yafashwe akekwaho kwica umugore we mu ijoro rishyira ku wa 04 Gashyantare 2021 ubwo yatahaga ngo agahita amukubita isuka.

@igicumbinews.co.rw