Ngororero: Umugabo yishe umugore we akoresheje isuka, na we ahita yiyahura

Umugabo witwa Nzabakurikiza Jean Claude wo mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero, yishe umugore we akoresheje isuka na we ahita yiyahura akoresheje umugozi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2020, nibwo uyu mugabo yishe umugore we na we ariyahura.

Meya w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, yemereye IGIHE dukesha Inkuru iby’aya makuru, avuga ko bagikurikirana kugira ngo bamenye icyateye uyu mugabo kwica uwo bashakanye na we akiyahura.

Ati “ Natwe amakuru ubu ni bwo ari kutugeraho, ngo byabaye muri iri joro Polisi yamaze kuhagera natwe turi kwitegura kugira ngo tujye kureba uko bimeze.”

Yakomeje agira ati “Yari atuye ahantu hasa nk’aho atuye wenyine hanyuma yica umugore we, nawe arimanika ariko amakuru ntituramenya ku buryo bwimbitse.”

Ntabwo haramenyekana ikibazo cyateye uwo mugabo kwica umugore we gusa harakekwa amakimbirane yo mu muryango.

Iki ni ikibazo gikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko no mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru hafashwe umugabo n’inshoreke ye bakekwaho kwica umugore mukuru bakamushyingura imbere y’inzu babagamo.

@igicumbinews.co.rw