Ngororero,Karongi Bamwe mu bagize komite nyobozi beguye

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella ushinzwe imibereho y’abaturage basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.
Aba bayobozi ejo hashize ku wa kabiri tariki ya 02 Nzeri bandikiye ibaruwa Perezida wa Njyanama basobanura ubwegure bwabo.

Ni mugihe mu akarere ka Ngororero naho havugwa kwegura k’umuyobozi w’akarere wunjyirije ushinzwe iterambere  ry’ ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Ka Ngororero,  nabo biravugwa ko baraye bashyikirije inama njyanama z’utwo turere amabaruwa asaba kwegura ku mirimo yabo.

Uku kwegura kuje nyuma yuko muri utu turere abakozi bose bari baraye mu nama basuzuma ibyagezweho mu mihigo ya 2018/2019.

Gusa igicumbinews yavuganye ni umunyamakuru ukorera mu karere ka Nyabihu atubwira ko abayobozi bo mu karere ka Ngororero beguye kubera imikorere mibi mu kazi .

Kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko njyanama y’akarere ka Karongi na Ngorero ziraterana zigasuzuma ubwegure bw’aba bayobozi nkuko amategeko abiteganya.

imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 Akarere ka Karongi kari kabaye aka 21 kagira amanota 64.8 ku ijana mu gihe akarere ka Ngororero kabaye aka 22 kakagira amanota 71.9.

Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira.

@igicumbinews.co.rw