Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwatangaje ko umuturage uzafatwa asengera  mu ishyamba riri ahazwi nk’i Kadeshi azahanwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi,   bwatangaje ko umuturage uzafatwa asengera  mu ishyamba riri mu murenge wa Kageyo hazwi nk’ikadeshi mu karere ka Gicumbi azahanwa.

Aho  hitwa I  Kadeshi ni mu ishyamba ry’ibiti by’inturusu , hakaba hakunze gusengera abantu benshi baba baje kuhashakira imigisha , gusaba  kubona akazi n’ibindi.



Kuri iyi nshuro ,  muri iryo shyamba ubuyobozi bw’akarere bwahashyize icyapa kibuza abantu kuhasengera , aho ngo uzafatwa azahanwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi bwana Nzabonimpa Emmanuel yabwiye Igicumbinews ko bari kubuza abantu gusengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.



Yagize ati:” Ni ukuri, hari abantu byagaragaye ko basengera ahantu hatemewe nko ku Rusumo hamanuka amazi menshi n’ahandi twabonye hatandukanye habashyira mu kaga.

Ni ukwirinda dukumira uwabigiriramo ikibazo. Ni byiza ko abantu basengera kandi bagafashirizwa ahemewe.”

Nubwo ubuyobozi  bubaza abaturage gusengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga , abaturage bakunze kutabikozwa ngo bitewe n’ibitangaza bahabonera, bikaba bisaba ko ahantu nkaha hakwiye kujya hashyirwa uburinzi.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author