“Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina” – Magufuli abwira abakobwa

Perezida John Magufuli wa Tanzania yavuze ko yumiwe kuko nta gikorwa ku bagabo bateye inda abanyeshuri 229 mu karere ka Rukwa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.

BBC ivuga ko Ubwo yasuraga ako karere ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Magufuli yagize ati: “Leta iri gutanga uburezi nta kiguzi naho aba bagabo bo bashishikajwe no gutera inda abakobwa. Kuki nta cyakozwe kuri aba bagabo?”
Yagiriye inama abanyeshuri b’abakobwa kwanga ibishuko by’abagabo bashaka kubarangaza bababuza gukomeza kwiga.

Yagize ati: “Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina. Ntimukagire ubwoba bwo gukoresha imvugo ikarishye. Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza kandi ndashaka ko mwibanda ku masomo yanyu”.

Yongeyeho ati: “Ikigero cy’inda ziterwa abakobwa muri aka karere [ka Rukwa] giteye ubwoba, kandi nari niteze ko abagabo 229 bateye inda abo bakobwa nsanga bafunze”.

Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini avuga ko bananiwe akazi kabo.

Mu 2017, Perezida Magufuli yanenzwe bikomeye ubwo yavugaga ko abakobwa babyaye bakiri abanyeshuri badakwiye kongera gusubira ku ishuri nyuma yo kubyara.

@igicumbinews.co.rw