Niger: Haburijwemo ihirikwa k’ubutegetsi”Coup d’etat”

Ingabo zirinda umukuru w’igihugu zaburijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Niger, nyuma y’urusaku rw’imbunda rwumvikanye i Niamey mu gitondo kare ku wa gatatu.

Urusaku rw’imbunda zirimo iziremereye rwumvikanye ahagana saa cyenda z’igitondo ku isaha yaho mu gace karimo ibiro by’umukuru w’igihugu, ruhagarara hashije iminota 15.

Umunyamakuru wa BBC muri ako karere avuga ko amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko hari “abasirikare batawe muri yombi” nyuma yo “kugerageza guhirika ubutegetsi”.

Nta mutegetsi muri leta uremeza ibyabaye mu gihe habura amasaha atageze kuri 48 ngo Mohamed Bazoum perezida mushya watowe arahire.

Imyigaragambyo y’abatavugarumwe n’ubutegetsi yari iteganyijwe kuwa gatatu abategetsi bayihagaritse.

Biravugwa ko uwari uyoboye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo ari umusirikare w’ipeti rya kapiteni.

Niger

Ibitero by’imitwe yitwaje intwaro n’ubushyamirane bwa politiki byariyongereye muri Niger kuva mu kwezi kwa kabiri Bazoum yatorwa.

Mahamane Ousmane wigeze kuba perezida ari nawe bari bahatanye cyane agatsindwa, yamaganye ibyavuye mu matora.

Niger yagiye irangwa n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi gikunze kwibasirwa n’ibitero bigwamo abantu bikorwa n’imitwe y’abahezanguni biyitirira Islam.

@igicumbinews.co.rw