Niyonizera Judith yavuze ku makuru avuga ko yatandukanye na Safi

Umugore wa Safi Madiba, Niyonizera Judith, yahakanye amakuru yari amaze igihe amutandukanya n’umugabo we, avuga ko batigeze batandukana ndetse n’ikimenyimenyi acyambaye impeta yamuhaye.

Muri iyi minsi induru zabaye nyinshi hagati ya Safi Madiba n’umugore we Niyonizera Judith binavugwa ko batandukanye. Uyu mugore mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yamurikaga filime ye yise “Za nduru” yavuze ko atigeze atandukana n’umugabo we.

Ati “Ntabwo ndi hano kuvuga ku muryango wanjye, nazanywe no kuvuga kuri filime ariko icyo nababwira ni uko ngifite umugabo kuko murabona ko mfite n’impeta.”

Nyuma y’aho hakwiriye inkuru z’uko bombi batandukanye, byavuzwe ko Niyonizera yamaze kwishumbusha undi musore anahita amwambika impeta. Gusa ibi nabyo uyu mugore yabyamaganiye kure.

Ati ”None se ayo makuru amaze amezi abiri gusa agiye hanze, none se uwo mugabo muri icyo gihe yaba amaze kukwambika impeta? Ni ibyo twakoreshaga mu gukina filime nta mpeta bigeze banyambika.”

Yabajijwe kandi ku makuru avuga ko umukobwa witwa Umutesi Parfine wigeze gukundana na Safi yaba yaramutwaye umugabo ari nabyo byatumye ajya mu byo gukina filime, arayahakana.

Yavuze ko ntabyo azi ndetse ngo n’umubano we na Parfine ntacyo ubaye, ati ”Ntabwo turi inshuti ariko na none nta nubwo turi abanzi.”

Abajijwe niba amakuru yo gutandukana kwe na Safi Madiba ataba yarahungabanyije umuryango we, yagize ati ”Ni nk’ibyo byose, ni za nduru nyine.”

Magingo aya, Safi ari muri Canada. Hashize iminsi itatu atangaje ko yanduye Coronavirus, umugore we ngo yabuze uko asubirayo kugira ngo ajye kumurwaza.

Ati “Nanjye narabyumvise, ariko byansanze hano. Biragoye ko nari kubona indege insubizayo ngo mwiteho, byari bigoye ariko nizeye ko abaganga bazamwitaho akamera neza.”

Niyonizera amaze iminsi mu Rwanda aho yari ari gukinira filime yise “Za nduru” yanamaze kumurikira abanyamakuru.

 

Safi Madiba yasezeranye na Niyonizera Judith mu 2017

 

Hashize igihe kinini bivugwa ko aba bombi bamaze gutandukana

 

@igicumbinews.co.rw