Nkusi Arthur yavuze k’umukunzi we Muthoni Fiona ushinja Dr Kayumba gushaka kumufata ku ngufu

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, nibwo Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Muthoni Ntarindwa, yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ko yakorewe ihohoterwa na Dr Kayumba Christopher wamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu mukobwa amaze igihe akundana n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Nkusi Arthur, ndetse muri Mutarama uyu mwaka nibwo beruye iby’urukundo rwabo.

Kuva Fiona yatangaza ko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, abantu b’ingeri zitandukanye bamwandikiye ubutumwa bumukomeza, banamushimira ubutwari yagaragaje bwo kuvuga ibyamubayeho.

Umukunzi we Nkusi abinyujije ku rukuta rwa Twitter yanditse ati “Mukunzi, ntewe ishema n’imbaraga n’umuhate byawe. Ndakwizeye. Ndagushyigikiye.”

Ntarindwa yatangaje ko mu ntangiriro za 2017 aribwo yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba wari umwarimu we. Icyo gihe ngo yabimenyesheje ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ariko ntibwabyitaho.

Ikirego cye yagishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu ntangiriro za Werurwe 2021 ndetse bwatangiye iperereza aho Dr Kayumba ushinjwa yahamagajwe kugira ngo yisobanure. Ku rukuta rwe rwa Twitter, yanditse ko ibyanditswe na Ntarindwa ari ukumuharabika.

Ku wa 22 Mutarama 2021, nibwo Nkusi yeruye akavuga ko akundana na Fiona. Icyo gihe hari mu kiganiro cya Kiss Fm cyitwa “BreakfastWithStar” yari yagizwe umutumirwa.

Ati “Ubu ngiye kubivuga kuko ntaterekeza ko hari undi ushobora kuza mu buzima bwanjye. Umukunzi wanjye yitwa Fiona aho ari hose yumve ko mukunda. Impamvu nari ntarabivuga ni uko atari yakampaye uburenganzira.”

Arthur Nkusi na Fiona Muthoni batangiye kuvugwa mu rukundo mu ntangiriro za 2018.

Arthur yashimiye umukunzi we wagize imbaraga zo kuvuga ku ihohoterwa yakorewe

Fiona Muthoni Ntarindwa yavuze ko Kayumba wari umwarimu we yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Arthur na Fiona bamaze igihe bari mu rukundo
@igicumbinews.co.rw