Maître Nsengiyumva abanyagicumbi bakundaga kwita PDG yasezeweho

Uwari Umujyanama wa Perezida w’Urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba Maître Nsengiyumva Alain Onesphore yasezeweho bwa nyuma none ku wa 13 Gashyantare 2021 i Arusha muri Tanzania aho yakoreraga.

 

Uyu munyamategeko wari umaze imyaka itanu n’igice kuri uwo mwanya, yitabye Imana ku wa 11 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Dr Emmanuel Ugirashebuja, Perezida w’Urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba yavuze ko Nsengiyumva yari imfura.

Yagize ati “Kuva ku wa mbere nibwo yarembye. Yari amaze iminsi nk’ibiri kwa muganga. Yari umuntu w’imfura cyane. Yakundaga abantu n’akazi. Ibintu byose yakoraga yabikoraga ijana ku ijana.”

Urupfu rwa Maître Nsengiyumva Alain Onesphore rwanababaje inshuti yanamubereye mwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Amategeko Dr François-Xavier Kalinda, ubu akaba ari umwe mu bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati “Ndamwibuka mu ishuri ko byose yabikoranaga ubuhanga n’ikinyabupfura. Ubuhanga bwe nibwo bwatumye agera no muri kariya kazi.”

Abatanze ubuhamya bavuze ko ubuhanga ari kimwe mu byamuranze aho yize hose guhera mu mashuri abanza i Cyumba mu Karere ka Gicumbi ndetse no muri Lycée St Alexandre de Muhura.

Moïse Manishimwe, umwe mu bahize nyuma ya Nsengiyumva avuga ko yasanze izina Nsengiyumva rigarukwaho cyane.

Yagize ati “Nsengiyumva yari icyamamare ku ishuri aho twize mu ishami ry’amategeko kubera ubuhanga. Ibi byaterwaga no kuba mu kizamini cya leta yaragize amanota 10/11. Icyo gihe nta wundi twari bwumve wigeze uyagira.”

Maître Nsengiyumva Alain Onesphore urungano rwakundaga kumwita PDG. Yavutse tariki 12 Kanama 1975, avukira mu murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.

Yari yubatse afite abana. Yize icyiciro cya kabiri (LLB) n’icya gatatu(LLM) mu Mategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aniga icyiciro cya gatatu mu miyoborere y’Ubucuruzi(MBA) muri Mount Meru University muri Tanzania.

Yakoze imirimo itandukanye harimo mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda no mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Biteganijwe ko umurambo uragezwa mu Rwanda kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021.

 

Mu gusezera kuri Nsengiyumva, hagarutswe ku bikorwa byiza n’ubuhanga byamuranze

 

Abamenye Nsengiyumva bose bahamya ko yari intangarugero muri byose

 

Nsengiyumva yari amaze imyaka itanu n’igice akora mu rukiko rwa EAC
@igicumbinews.co.rw