“Nta mubare w’ibitego wakwirukana Coronavirus”- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanangirije abakunzi b’ikipe y’igihugu, Amavubi bitwaza intsinzi yayo bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abibutsa ko nta mubare w’ibitego cyangwa ibyishimo byakwirukana iki cyorezo.

Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri uyu wa 31 Mutarama. Mu butumwa yashyize kuri Twitter yavuze ko ubwo Amavubi yatsindaga Togo abakunzi bayo bakirara mu muhanda, bakoze ibinyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Mu cyumweru gishize hagaragaye abantu mu bice bitandukanye by’igihugu biraye mu mihanda mu gihe ikipe y’igihugu, Amavubi yari ibonye itike yo kujya muri kimwe cya kane cy’amarushanwa ya CHAN, ibi bikaba byarabaye binyuranyije n’ingamba zo kwirinda Coronavirus.”

CP Kabera yakomeje avuga ko umukino uribuhuze Amavubi na Guinea kuri iki Cyumweru abantu bagomba kuwurebera mu ngo zabo.

Ati “Gufana ikipe y’igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yose yo kwirinda ikwirakwiza rya Coronavirus. uyu munsi rero Amavubi arongera gukina twese tugomba kurebera umupira mu ngo zacu kandi intsinzi n’iboneka tuyishimire turi mu ngo zacu.”

CP Kabera yibukije Abanyarwanda ko kwishimira ko ikipe y’igihugu yatsinze banyuranya n’amabwiriza yashyizweho bidashobora kwirukana COVID-19.

Ati “Ikindi ntawemerewe gukora icyo ari cyo cyose cyaba intandaro yo kwandura cyangwa gukwirakwiza Coronavirus, turabibutsa ko mbere y’uko Amavubi ajya mu marushanwa yakurikije ibisabwa byose akurikiza amabwiriza yose ndetse no kugeza ubu akomeje kwirinda Coronavirus.”

“Mufana rero nawe urasabwa gukurikiza amabwiriza, mu gihe dufana ikipe yacu kandi mwibuke ko nta mubare w’ibitego wakwirukana Coronavirus, nta byishimo byakwirukana Coronavirus ndetse nta n’akababaro kakwirukana Coronavirus uretse gusa kuyirinda. Mureke rero dukurikize amabwiriza ayo ariyo yose kugira ngo ntabe ari njye wandura cyangwa wanduza abandi Coronavirus.”

Ku wa 26 Mutarama ubwo Amavubi yatsindaga Togo 3-2 hagaragaye umubare munini w’Abanyarwanda basazwe n’ibyishimo basohoka mu ngo zabo birara mu muhanda, ibi byari binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

Iki gikorwa cy’abakunzi b’Amavubi cyamaganywe n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo Polisi na Minisiteri ya Siporo kuko gishobora guha icyuho icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuzahaza abatari bake mu gihugu.

@igicumbinews.co.rw