“Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo”-Dr. Sabin Nsanzimana

“Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo”-Dr. Sabin Nsanzimana avuga ku inkingo za COVID-19.

Ibi Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda ko muri iki gihe ibikorwa byo gukingira bikataje, bakwiriye kwirinda ababakwirakwizamo ibihuha bituma bamwe banga kurufata.

Ati “Urukingo rutaraza buri wese yaricaraga agahimba ibye,ariko ubu rwaraje kandi hari benshi baruhawe, nanjye nararuhawe ariko sinigeze mpinduka cyangwa ngo ngire icyo mba usibye kubabaraho gato kuko ari urushinge.”

“Mu mateka y’ikingira ku Isi, nta na rimwe urukingo rwaje ngo abantu bareke kuruvugaho[…] Uru narwo rero rwaraje benshi bararwishimira, abandi batangira gukeka ko hari ikirwihishe inyuma. Ariko na none wakwibaza uti ‘icyakwihisha inyuma y’urukingo kitihisha inyuma y’ibinini n’imiti tunywa buri munsi ni iki?”

Yavuze ko ibyumweru bibiri bishize mu gihugu hakingirwa icyo cyorezo, nta wakingiwe wagagaje ikibazo kidasanzwe “usibye umuriro no kuribwa umutwe bibaho mu minsi itatu” amaze gukingirwa.

Ati “Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo, nta n’uwo ntekereza ko azahinduka kubera ko yatewe urukingo.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo za AstraZeneca na Pfizer-BioNTech gusa, zitangwaho dose ebyiri buri rwose kugira ngo uruhawe byizerwe ko akingiwe.

Urwa AstraZeneca rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu Covid-19 ku kigeri cya 60% na 73 %, dose ya kabiri yarwo itangwa hagati y’ibyumweru umunani na 12 nyuma y’iya mbere. Ni mu gihe iya kabiri y’urwa Pfizer-BioNTech rurinda ku kigero cya 95% rugatangwa mu byumweru bitatu nyuma y’iya mbere.

Kuva gukingira COVID-19 mu Rwanda byatangira ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, imibare yerekana ko abantu barenga ibihumbi 333 bamaze guhabwa dose ya mbere. Abakingiwe ku ikubitiro biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara za karande, abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z’umutekano, ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi ku buryo bahandurira nk’abanyamakuru, abamotari n’abacuruzi.

@igicumbinews.co.rw