Ntibisanzwe: umwana w’imyaka 11 yibarutse ababyeyi batabizi

Bwa mbere mu mateka y’u Bwongereza, umukobwa w’imyaka 11 yibarutse, ibintu bitari bisanzwe.

Uyu mukobwa nako umubyeyi utatangajwe izina, ikinyamakuru The Sun kivuga ko yabyaye mu ntangiriro z’uku kwezi.



Yatwite afite imyaka 10 ariko abyara yarabaye 11. Ababyeyi be ngo nta kanunu k’uko atwite bari bafite, baguye mu kantu amaze kwibaruka.

Nubwo nyina w’umwana nawe ari umwana, yabyaye neza kandi we n’uruhinja bameze neza, nkuko umwe mu bazi neza iby’ayo makuru yabitangaje.



Yagize ati “Ubu ashagawe n’inzobere zitandukanye. We n’uruhinja bameze neza gusa hari ikibazo cy’uburyo abantu batari bazi ko atwite. Biteye inkeke.”

Dr. Carol Cooper umwe mu baganga b’inzobere mu byo kubyaza yavuze ko ari ubwa mbere yumvise umukobwa ubyaye afite imyaka 11.



Yavuze ko kubera umubyibuho ukabije no kugira ibilo byinshi ku bana b’abakobwa, bishobora kuba ariyo ntandaro yo kujya mu bwangavu kare.



Dr Carol yabajijwe ingaruka zishobora kuba ku ruhinja cyangwa ku mubyeyi, avuga ko harimo kuvukana ibilo bike ku mwana, kujya ku bise mbere y’igihe ku mubyeyi, kuba yaba umwana n’umubyeyi bakwanduriramo izindi ndwara n’ibindi.

Si ubwa mbere havuzwe inkuru z’abakobwa babyaye bakiri bato mu Bwongereza kuko nko mu 2006 uwitwa Tressa Middleton yabyaye afite imyaka 12. Mu 2014, undi mukobwa w’imyaka 12 yabyaranye n’umuhungu w’imyaka 13, uba umuryango wa mbere muri icyo gihugu wabyaye ukiri muto.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

 

Mu mwaka wa 2006, Tressa Middleton yibarutse afite imyaka 12
@igicumbinews.co.rw